00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu abanyeshuri bakeneye kuyoborwa mu mahitamo y’ibyo biga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 November 2022 saa 08:02
Yasuwe :

Abahanga mu bijyanye n’uburezi bemeza ko gufasha abanyeshuri mu mahitamo y’ibyo bifuza kwiga, kubibateguramo hakiri kare no kubaha ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo ari umusemburo wihutisha iterambere ry’ubukungu.

U Rwanda rwashyize imbere uburezi kuri bose bwibanda ku guha abanyeshuri ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo mu byiciro byose by’amashuri. Ibizamini bya leta bisoza icyiciro cy’amashuri runaka birakorwa, aho amanota abivuyemo agenderwaho mu kugena ibyo umwana aziga n’aho aziga.

Bamwe mu babyeyi n’abanyeshuri ntibahwema kunenga ko uburyo bahabwa amasomo baziga bitabanyura, ari yo mpamvu hakenewe cyane kuyobora abanyeshuri mu ndoto zabo bigatuma bakora amahitamo akwiye, bigahera mu mashuri abanza, ayisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro na za Kaminuza.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ribinyujije mu muryango uteza imbere uburezi (IEE), riherutse gutegura amahugurwa ku barimu 96 bo mu mashuri 16 nderabarezi hirya no hino mu gihugu, kugira ngo bazafashe abandi barimu kumenya uko abanyeshuri bayoborwa mu mahitamo y’ahazaza habo.

Uyu muryango ugaragaza ko imbogamizi zigihari mu guhitamo ibyo abanyeshuri biga n’ibyo bazakora zirimo kubura igishoro cyo gutangira ubucuruzi, imiryango ihitiramo abana ibyo baziga, kutabona amakuru n’abajyanama.

Iyi gahunda kandi ibangamirwa n’ababyeyi badafite ubumenyi ku kamaro k’amahitamo y’umwana, kutagera ku ikoranabuhanga, kutabasha kwiga amashuri meza ajyanye n’amahitamo y’abana cyangwa imitsindire itajyanye n’ibyo umwana yifuza kwiga, ikigare no kutagira abo abana bareberaho.

Umuryango IEE wo wagaragaje ko amashuri akwiye kujya atumira abanyamwuga mu nzego runaka bakagira inama abanyeshuri ku mahitamo yabo, gushyiraho ibiro bifasha abanyeshuri mu mahitamo kandi bigatangira hakiri kare.

Hari kandi gushyiraho umunsi wihariye wo gusobanurira abanyeshuri ibijyanye n’amahitamo y’ahazaza no gutegura imurika n’ingendoshuri mu nganda no mu bindi bigo kugira ngo abana bafunguke mu bwonko no gukaza ibijyanye no kwimenyereza umwuga ku buryo umunyeshuri arangiza kwiga atajarajara ku isoko ry’umurimo.

Abanyeshuri bagirwa inama yo gufata icyemezo hakiri kare ku cyo bazakurikirana kandi bakagishakaho amakuru arambuye mu kukiga, gushaka abajyanama, ababyeyi n’abandi babayobora mu mahitamo y’ibyo biga n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Ni byiza gushyiraho umunsi wihariye wo gusobanurira abanyeshuri ibijyanye n’amahitamo y’ahazaza no gutegura imurika n’ingendoshuri mu nganda no mu bindi bigo kugira ngo abana bafunguke mu bwonko
Hagaragajwe ko imbogamizi zigihari mu guhitamo ibyo abanyeshuri biga n’ibyo bazakora zirimo kubura igishoro cyo gutangira ubucuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages