Imodoka 50 zo muri ubu bwoko zizagera mu Rwanda muri Nyakanga. Zizazwana na Sosiyete yitwa Izi Electric isanzwe ifite imodoka z’amashanyarazi mu Rwanda.
Izi modoka zifite batiri ishobora kuramba ku buryo yamara nibura imyaka 10 ikora neza nta kibazo.
Umuyobozi wa IZI Electric, Alex Wilson, yatangaje ko ubusanzwe inganda zikora bisi z’amashanyarazi zitanga garanti y’imyaka ine cyangwa se urugendo rw’ibilometero 400.000, ibintu byatumaga abantu bibaza ku burambe n’imikorere ya batiri zazo.
Ati “Imyaka 10 yacu ya garanti igaragaza neza ko duha abakoresha izo modoka ndetse n’inzego zitanga amafaranga icyizere cyo gushora mu rwego rwo gutwara abantu mu buryo butangiza ikirere kandi buhendutse.”
Imodoka 50 zo muri ubu bwoko zamaze gutumizwa. Buri imwe ifite imyanya 30. Nibwo bwa mbere muri Afurika hazaba hari imodoka nini z’amashanyarazi zifite garanti y’imyaka 10.
Impala E30 bibarwa ko ikiguzi cyazo kiri hasi kurusha izisanzwe ziboneka mu Burayi cyangwa se mu Bushinwa ku kigero kiri hagati ya 10-40%.
Ubusanzwe bisi igenda nibura ibilometero 200 ku munsi muri Afurika, ikoresha mazutu ya 64$. Ugereranyije n’ikiguzi cy’amashanyarazi kuri Impala E30, yo bisaba 8$ kugira ngo ibe igenze ibyo bilometero ubariye kuri giciro cy’ama-cent 13 kuri kilowatt imwe ku isaha mu bihugu nka Zambia, Tanzania na Ethiopia.
Ubaze mu myaka 10, ikoresha mazutu izaba imaze gukoresha nibura ifite agaciro ka 233.650$, mu gihe Impala E30 muri iyo myaka izaba imaze gukoresha umuriro ufite agaciro ka 29.384 $ bivuze ko utunze iyo modoka azabasha kuzigama 204.266$.
Ibyo bivuze ko nibura ufite imodoka y’amashanyarazi azabasha kuzigama ku kigero cya 87% ugereranyije n’ufite ikoresha mazutu.
Iyi modoka yakozwe hagendewe ku miterere y’isoko rya Afurika, ntiyakozwe kugira ngo izageragerezwe muri Afurika.
Ifite uburyo buyifasha ntiyangizwe n’amazi, ibasha kugenda mu mihanda itari myiza ndetse n’imihanda itari iya kaburimbo iyinyuramo neza. Ifite kandi batiri idakangwa n’ubushyuhe.
Coaster zifite isoko rikomeye mu Rwanda, kuko ubu habarirwa izirenga 1000 zikoresha mazutu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!