00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe bashaka ko icibwa burundu: Impaka mu Nteko ku gusoresha imikino y’amahirwe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 April 2025 saa 11:17
Yasuwe :

Bamwe mu badepite bagaragaje ko imikino y’amahirwe itari ikwiye gushyirirwaho imisoro, ahubwo yari ikwiye gukumirwa mu kurengera ubuzima bw’Abaturarwanda.

Byagarutsweho kuri uyu wa 29 Mata 2025, ubwo hemezwaga itegeko rishyiraho umusoro ku musaruro, ugamije gushyiraho ingamba zo kuzamura urwego rw’imisoro no kubahiriza ikusanya ryayo, mu buryo bwo kwishakamo ubushobozi mu gushimangira gahunda ya NST2.

Depite Ntezimana Jean Claude yagaragaje ko hashingiwe ku ngaruka imikino y’amahirwe igira ku buzima bw’abaturage, hari hakwiye izindi ngamba zitari ukuyisoresha kuko bituma bayifata nk’ibintu byemewe.

Ati “Ubona ari ibintu bishyira abantu babikina mu kaga, bibashyira mu gihombo, nkaba mbona mu by’ukuri atari imikino twari dukwiye gushyigikira ku buryo tuyishyiriraho imisoro. Kuyishyiriraho imisoro mbona ari uburyo bwo kuyihesha agaciro, kugira ngo abantu bumve neza ko ari ibintu byemewe mu gihe tuzi neza ko muri sosiyete hari abayita ibiryabarezi.”

Yongeyohi ati “Numva mu by’ukuri atari byo ahubwo twari dukwiriye gushyiraho uburyo tuyikumira abantu bagashishakarizwa gushakira amafaranga mu mbaraga za bo atari ukuba mu mikino y’amahirwe.”

Depite Munyangeyo Théogène yagize ati “Igikuru ni ukwigisha Abanyarwanda umurimo wo gukora.”

Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’Imari n’umutungo bya Leta, Uwamariya Odette, yavuze ko ikigamijwe mu gushyiraho imisoro ari ukunoza uburyo bikorwa aho kubihagarika.

Ati “Icya mbere twavuga ni uko imikino y’amahirwe ikora hose ku Isi, icyangombwa ni uko ikorwa mu buryo busobanutse, bukurikiranwa kandi budateza ingaruka ku baturage.”

Yavuze ko imikino y’amahirwe yari isanzwe ifite itegeko riyigenga byerekana ko urwo rwego rwemewe mu Rwanda, bityo ko icyashyizweho ari uburyo bwo kubigenzura no kubikurikirana.

Yavuze kandi ko hakenewe kongera ubukangurambaga ku baturage kuko hari aho usanga bagirwaho ingaruka na yo zirimo ububata n’amakimbirane.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Godfrey Kabera, yerekanye ko kuba iyi mikino yasoreshwa bidashimangira ko Leta iri gushishikariza abaturage kuyitabira.

Ati “Kuba twasoresha urwego rw’imikino y’amahirwe, ntabwo biba bivuze ko dushaka ko abantu babijyamo badafite inshingano z’ibanze. Imisoro na yo tuyikoresha nk’igikoresho kidufasha ngo tugabanye uburyo abantu bashobora gukoresha ibintu. Urugero dusoresha itabi, inzoga n’ibindi ariko ntibiba bivuze ko tuba tubakangurira kubyitabira ahubwo tugenda tuzamura iriya misoro kugira ngo uburyo babikoresha bigabanuke.”

Yavuze ko hagamijwe kugabanya ibyago byinshi bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’Abanyarwanda, kuzamura ikivamo gifasha igihugu gutera imbere no kunoza uburyo hashyirwaho amategeko n’uko yubahirizwa.

Biteganyijwe iryo tegeko rizatangira gukurikizwa nyuma y’amezi atatu yo kwitegura kuri ibyo bigo by’imikino nyuma y’uko risohotse mu igazeti ya Leta.

Imikino y'amahirwe ikomeje kurarura Abanyarwanda
Abagize biro y'Umutwe w'Abadepite n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Kabera Godfrey wari uhagarariye Guverinoma
Abadepite bemeje itegeko rishyiraho umusoro ku musaruro
Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’Imari n’umutungo bya Leta, Uwamariya Odette, yavuze ko gusoresha imikino y'amahirwe bigamije kuyikurikirana
Abayoboye Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'umutungo bya Leta, batanga ubusobanuro ku isesengura ryakozwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .