00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiyoboro y’amazi irenga 200 ntigikora kubera ubujura bw’ibikorwaremezo byayo

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 23 March 2025 saa 04:32
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, ushinzwe amazi, isuku n’isukura, Eng. Gemma Maniraruta, yavuze ko mu gihugu hose habarurwa imiyoboro y’amazi irenga 200 idakora kubera ubujura bw’ibikorwaremezo by’amazi aho hari abiba ibikoresho bakajya kubigurisha mu byuma bishaje.

Yabitangarije mu Karere ka Karongi, ku wa 21 Werurwe 2025, mu birori byo gutaha ku mugaragaro umuyoboro w’amazi Mukura-Murundi wahaye amazi abaturage barenga ibihumbi 25 barimo abo mu Karere ka Rutsiro n’abo mu karere ka Karongi.

Eng. Maniraruta yavuze ko Abanyarwanda bafite amahirwe yo kuba baravukiye mu gihugu gifite amazi ahagije, bikiyongeraho ko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza bushyira imbaraga mu kubungabunga umutungo kamere w’amazi.

Nubwo bimeze bityo ariko ngo hari ikibazo cy’abaturage bangiza ibikorwaremezo by’amazi, aho usanga hari abiba imifuniko y’ikigega n’ibindi bikoresho bikozwe mu byuma bakajya kubigurisha mu byuma bishaje.

Avuga ko ubu bujura bugira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage no ku bukungu bw’igihugu.

Ati "Abantu rero turabakangurira y’uko barekera aho kwiba ibikorwaremezo by’amazi. Ingaruka zihari nk’uyu munsi muri WASAC Group hari kubarurwa imiyoboro y’amazi igera muri 450, hari iyo WASAC yamaze gushakisha amafaranga yo gusana, hari n’itarabonerwa amafaranga kugira ngo tuyisane. Byangizwa n’abaturage bagenzi bacu kuko nta muturage wo hanze uza kubyiba".

yakomeje agaragaza ko Minisiteri y’Ibikorwaremezo isaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya ubujura bw’ibikorwaremezo kuko iyo byibwe bigira ingaruka ku baturage.

Ati "Iyo babyangije gutyo, za ngufu zose twari twarakoze zo kubagezaho amazi ziba zipfuye ubusa. Abaturage basubira kuvoma muri bya bishanga amazi atameze neza ashobora kubatera indwa, hari abasubira inyuma mu bukungu kubera kwishyura amazi amafaranga y’umurengera kuko bongera kujya kuvoma kure, no gutakaza amafaranga mu kujya kwivuza.”

Imiyoboro irenga 200 ntigikora kubera ubujura bw'ibikorwaremezo by'amazi
Maniraruta Gemma yasabye abaturage kwirinda ubujura bw'ibikorwaremezo by'amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .