Byatangarijwe mu biganiro byahuje abayobozi b’imitwe ya politike yemewe mu Rwanda, kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025.
Imitwe ya politike irimo FPR Inkotanyi, PL, PSD, UDPR, PDI, PPC, PDC, PCR, PSP, PS Imberakuri na DGPR-Green Party, yatangaje ko yamaganye imyitwarire y’amahanga mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, kuko abenshi bagendera mu kigare bakirengagiza amateka n’inkomoko y’ikibazo nyamara ari bo bafite uruhare rukomeye rutuma kirushaho kuremera.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigaragaza ko bamaganye umugambi wa Perezida Felix Tshisekedi, SAMIRDC, ingabo z’u Burundi, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro b’Abanyaburayi bagamije gutera u Rwanda no guhirika ubutegetsi bwarwo.
Visi Perezida wa mbere w’Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana, PL, Théogène Munyangeyo, yavuze ko amahanga yibasira u Rwanda ashaka gusubukura jenoside.
Ati “Ejobundi tubyumvise ko bashaka gusubukura umugambi wo mu 1994 wa Jenoside yakorewe Abatutsi, yari yaragiye igaragara no mu bindi byiciro mu 1959, mu kindi gihe birukana umwami banamwica ukageza ejobundi, aho ni ho bigana. Ni isubukura rya Jenoside.”
Uyu munyapolitike yahamije ko Abanyarwanda bakwiye gushyira imbaraga mu kwiyubaka no kwigira kuko ari bwo bazakomeza kubaho ntawe bateze amaboko.
Ati “Tugomba kwicara nk’Abanyarwanda, wa murunga wacu wa Gihanga wahanze u Rwanda dushyire hamwe[…]dushimira Umugaba w’Ikirenga ubwirinzi yashyizeho n’abaturebera muri ubwo buryo n’ingabo z’igihugu kuko ubwo bwirinzi iyo bubayeho mwumvise ibitero amagana byabaye mu Kinigi na hehe, twige uko twitwara, uko twiyubaka nk’Abanyarwanda n’uko twiyubaka nk’ingabo kugira ngo tuzabashe kubaho kuko abo turirira ni bo baduca umutwe.”
Perezida w’Ishyaka PPC, Dr. Mukabaramba Alvera, yashimangiye ko 80% by’ibibazo byose byugarije akarere bigirwamo uruhare n’amahanga.
Ati “Hari ukuri abantu batazi. Ni abo mu Rwanda ariko na bariya badutererana badutuka, baduciraho iteka badushyiriraho ibihano hari ukuri birengagiza hari n’uko batazi. Tugomba kuvuga ukuri, abo dushoboye guhura na bo bose…bagomba kumenya ukuri kw’ibibera mu Burasirazuba bwa RDC.”
“Tugomba kwamagana umuryango mpuzamahanga kuko 80% ni wo ufite ukubomo [mu kibazo cya Congo] ni wo ufitemo imbaraga ariko tugomba no kwamagana n’abandi duhereye kuri RDC, ibintu byarayinaniye, ubuyobozi bubi, ikareba ku byayinaniye ikareka kubyomeka ku Rwanda.”
FDLR ikiri muri RDC nta mahoro nyakuri azagerwaho
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera, yavuze ko ikibazo cy’intambara muri RDC gikomoka ku mateka, ivanguramoko n’ibibazo by’ubuyobozi budashoboye kuyobora igihugu cyabo, byose bireba RDC aho kwegekwa ku Rwanda kuko ntaho ruhuriye na byo.
Ati “Kugira ngo bayobye uburari babijyana mu mutungo, babijyana mu busugire bw’igihugu. N’abasakuza n’abavuza induru bose ni ibyo bitwaza. Biragaruka ku muryango mpuzamahanga ugomba gusobanurirwa, ariko hari ikintu gikomeye tutagomba kwibagirwa, kwamagana umugambi wo guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyizweho n’abaturage barwo.”
Raporo zitandukanye zagaragaje ko ingabo za FARDC zikorana n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ndetse bamaze no kwinjizwa mu ngabo z’igihugu banafatanya umugambi wo gushaka gutera u Rwanda.
Gasamagera yavuze ko mu gihe iki gihugu cyaba kititandukanyije na FDLR bizagorana kugera ku mahoro nyakuri.
Ati “Biranajyana n’uko ubutegetsi bwa RDC bugomba kwitandukanya na FDLR. Igihe cyose igihari ntabwo amahoro nyayo azaboneka. Amahoro tuvuga akwiye gucishwa mu biganiro bigirwamo uruhare n’imiryango y’akarere, ibikorwa n’ibihugu. Ibiganiro ni bwo buryo bwonyine bwo kurangiza iriya ntambara.”
Uyu munyapolitike yamaganye ibihugu bikomeza gukangisha ibihano ku Rwanda avuga ko “Ibihano nta kibazo na kimwe bikemura ahubwo bituma Congo irushaho kwinangira ahubwo aho kugira ngo ikemure ikibazo nyakuri bigatu n’imbaraga zirimo gushyirwa mu gushakisha amahoro zitagerwaho kubera iyo myitwarire ya Congo yo kwiruka inyuma y’abo ishaka ko baduha ibihano.”
Muhakwa Valens na we wo mu Ishyaka PSD yavuze ko ibihugu byemeje ko Jenoside idakwiye kongera kuba ukundi bishobora kwisanga mu mutego wo gufatanya n’abayikoze.
Ati “Niba harasinywe amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside uyu munsi amahanga akaba ari yo ari gufasha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, dumva ari umutego ukomeye bashobora kugwamo, bityo tubibutse ko badakwiriye kongera kugwa muri uwo mutego kuko nk’uko bigaragara ingabo za MONUSCO zifatanya na FDLR kurwanya M23 bafite uburenganzira barwanira ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside iri kugenda ikwirakwizwa muri aka karere amahanga ntagire icyo abikoraho.”
Iyi mitwe ya Politike yasabye Perezida Felix Tshisekedi guharika “ubufatanye bwose n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ndetse ukaba umutwe wubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside.”
Biyemeje gushyigikira ubuyobozi bw’u Rwanda
Abasabira u Rwanda ibihano bakwirakwiza ibinyoma ko u Rwanda rwohereje ingabo muri RDC, ariko rwo rwabihakanye kenshi rugaragaza ibimenyetso bifatika, icyakora ruvuga ko rutazavanaho ubwirinzi bwashyizwe ku mipaka iruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba banyapolitike bose bagaragaje ko bashyigikiye ingamba igihugu cyafashe zo kwirindira umutekano.
Gasamagera ati “Ndasaba ko dushyigikira twivuye inyuma Perezida wacu ku bikorwa byose arimo gukora kugira ngo ibi bibazo tubisohokemo tubirekere ba nyirabyo niba badashaka ko tubafasha ariko ntibigire ingaruka ku gihugu cyacu byaba mu bukungu, mu mibereho myiza cyangwa politike, tumushyigikire mu byo akora uyu munsi.”
Dr. Mukabaramba yavuze ko iki gihe ari cyo Abanyarwanda bakwiriye kugaragariza Perezida Kagame ko bari kumwe na we.
Ati “Abantu bose badutererana muri iyi ntambara na bo tugomba kubamagana, nkaba ngira ngo tuvuge ko dushyigikiye ubuyobozi bwacu, perezida wacu atari we bagomba gusiga ibyondo, turi kumwe na we.”
Perezida w’Ishyaka UDPR, Pie Nizeyimana, yashimangiye ko mu gihe ibikorwa byo kwigira byaba bidashyizwemo ingufu, ari bwo amahanga azajya akomeza gukangiza igihugu ibihano.
Ati “Nitutigira ni bwo bazadukangisha za mpano, za nkunga z’amahanga. Ni gute nk’imitwe ya politike dusigasira ubukungu bwacu?”
Nizeyimana yavuze ko abafite imitwe ya politike y’inshuti mu mahanga bakwiye kujya bayiganiriza kugira ngo nijya no ku butegetsi izabe ifite amakuru nyakuri y’inkomoko y’ibibazo byugarije u Burasirazuba bwa RDC.
U Rwanda rugaragaza ko rushyigikiye inzira y’ibiganiro yashyizweho n’inzego za Afurika, by’umwihariko ibiganiro bya Nairobi na Luanda byahujwe kuko ari byo bizavamo umuti urambye w’ikibazo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!