00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imisoro yose y’uturere yashyizwe mu maboko ya RRA

Yanditswe na

Jean Bosco Nsabiyaremye

Kuya 24 July 2015 saa 06:29
Yasuwe :

Ikigo cy’imisoro n’amahoro n’uturere byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye yemerera RRA gukusanya imisoro n’amahoro byose byakorwaga n’uturere.

Ni umuhango wabereye kuri Hotel Lemigo ukaba wari uhagarariwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis n’aho RRA ikaba yari ihagarariwe na Komiseri Mukuru Tusabe Richard.

Aya masezerano ateganya ko imisoro n’amahoro byose byeguriwe RRA, ikazajya yandika abasora, gukusanya imisoro yose n’amahoro, igenzura ndetse no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’ibikorwa byo gusora.

Aya masezerano abaye aya kabiri asinywe hagati y’impande zombi (uturere na RRA) nyuma y’ayasinywe mu 2014.

Umuhango wo gusinya amasezerano hagati ya RRA n'uturere

Gusa muri aya masezerano mashya, ububasha bwa RRA mu gukusanya imisoro y’uturere bukaba bwiyongeye aho bwavuye ku gukusanya imisoro ku mitungo itimukanwa, ipatanti n’imisoro ku bukode bw’amazu bikagera ku misoro n’amahoro byose byakwaga n’uturere.

Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe avuga ko gushyira imisoro y’uturere mu maboko ya RRA biri mu buryo bwo kugera ku ntego zigenda zishyirwaho mu gukusanya imisoro.

Intego uturere tugomba kugeraho mu misoro ni miriyari 55.5 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe umwaka ushize intego yari miriyari 40.

Abateganyijwe kuzakora icyo gikorwa cyo gukusanya amafaranga y’uturere bakaba ari abakozi 200 bazava mu bari basanzwe bakora mu turere.

Komiseri Mukuru wa RRA avuga ko abakozi bazashyirwa muri icyo gikorwa bazabanza guhugurwa n’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro mu rwego rwo kubabashisha gukora akazi neza.

Kangwagye Justus, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo akaba n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA) avuga ko bishimiye ubufatanye na RRA mu gukusanya imisoro n’amahoro, asobanura ko bishimangira gukorera hamwe nk’igihugu no guhuriza hamwe inzego zitandukanye.

Asobanura ko mu igeragzwa ryabaye, imisoro babonaga mu turere yaruse iyo bajyaga babona, avuga ko nubwo ari amafaranga y’uturere ubunararibonye bwa RRA buzatuma amafaranga yinjira arushaho kwiyongera, kandi ko bishimangira imikoranire y’inzego.

Ati: “aya masezerano arashimangira ko ari igihugu kimwe gikorera abaturage bamwe.”

Yakomeje agira ati: “Twamenye uko duhagaze, urukiramende twihaye rusumba urwo twari twihaye ubushize, biraduha icyizere ko ingengo y’imari twategaga ku baterankunga batandukanye barimo na leta tuzabasha kuyigeraho.”

Ubwo dufite ibyo tubazwa byinshi tugiye kubikora dufite noneho n’abo dufatanije.

Kangwagye avuga ko ubufatanye na RRA bizabasigira ubunararibonye mu gukorera neza abaturage bagatera imbere.

Komiseri Wungirije ushinzwe imisoro yeguriwe uturere muri RRA, Gakwerere JMV avuga ko icyo kigo kizajya cyakira imisoro n’amahoro bayishyira mu kigega cy’uturere.

Avuga ko amasezerano ya mbere yagarukiraga gusa ku kwakira imisoro ariko adatanga ububasha bwo kugenzura no gukurikirana ibirarane, ariko ko amasezerano mashya atanga ububasha bwose kuri RRA.

Gakwerere avuga ko bazakomeza gufatanya n’inzego z’ibanze mu gusobanurira abaturage ibijyanye n’imisoro n’inshingano zabo zo kuba abasora beza no kubigisha uburyo bwo gusora hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Amafaranga azajya yakirwa mu misoro y’uturere RRA izajya iyashyira kuri konti z’uturere.

Kimwe n’uturere, u Rwanda rusanga intego yo kugera ku kwigira mu bukungu izagerwaho binyuze mu gusora kw’abakora ibikorwa bibyara inyungu no gukusanya amahoro atandukanye, byose bikaba byarashyizwe mu nshingano za RRA.

RRA imaze kubaka ikoranabuhanga ririmo irikoresha mudasobwa na telefoni zigendanwa mu gufasha abaturarwanda n’abasora kubona serivisi nziza hatabayeho gusiragira.

Komiseri Mukuru wa RRA Tusabe na Meya w'Akarere ka Rulindo Kangwagye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages