Ni imisoro yagenwe mu byiciro bitandukanye birimo icyo kongera imisoro yari isanzweho no gushyiraho imishya.
Ni gahunda igamije kongera umubare w’abasora n’imisoro yinjizwa mu kigega cya Leta, kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro n’ubudahangarwa bw’ubukungu no guteza imbere ukwigira.
Igazeti ya Leta Idasanzwe yo ku wa 29 Gicurasi 2025 ni yo yashimangiye itangira gukoreshwa ry’iyo misoro uhereye igihe byasohokeye mu igazeti ya Leta.
Itegeko rishyiraho amahoro y’ibidukikije yishyurwa ku bikoresho bitumizwa hanze y’igihugu bipfunyitse mu bikoresho bya pulasitiki riteganya ko umusoro kuri byo ungana na 0,2%.
Ni itegeko rizatangira gukurikizwa ku wa 1 Nyakanga 2025.
Igazeti ya Leta kandi igaragaza ko itegeko rigena amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli rigomba guhita ritangira gukurikizwa uhereye ku wa 29 Gicurasi 2025.
Igipimo cy’amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega cyarazamuwe kivanwa kuri 32,73 Frw gishyirwa 50 Frw kuri litiro.
Umusoro ku byaguzwe nawo unakubiyemo ibintu byinshi birimo nko gusoresha imodoka za hybrid ugomba gutangira gukurikizwa uhereye igihe iri teka ryasohokeye mu igazeti ya leta.
Bisobanuye ko abagura imodoka zo muri ubu bwoko batangira gusora uretse gusa imodoka ziteranyirizwa mu Rwanda kuko zo zisonewe uwo musoro.
Uyu musoro uzajya wishyurwa muri ubu buryo ikinyabiziga kitarengeje imyaka itatu kivuye mu ruganda kizajya gitanga umusoro wa 5%, ikinyabiziga kirengeje imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka umunani kizajya gicibwa 10%, ariko ibinyabiziga birengeje imyaka umunani bivuye mu ruganda byo bizajya byishyuzwa 15%.
Hari kandi umusoro ku nzoga n’itabi, imitobe n’ibindi.
Irindi tegeko rigomba guhita ritangira gukurikizwa ni irirebana n’amahoro yakwa kuri Lisansi, Mazutu no ku binyabiziga agenewe gusana imihanda.
Ibinyabiziga bizajya biyishyura muri ubu buryo; ivatiri (Voiture) ni 50.000 Frw, Jeep ni 50.000 Frw, Pick-up 100.000 Frw, Microbus yishyure 100.000 Frw, Minibus na yo ni 100.000 Frw, bisi izajya yishyura 100.000 Frw, ikamyo yishyure, 120.000 Frw, rukururana nto itange 120.000 Frw naho rukururana nini izajya yishyura 150.000 Frw.
Hari kandi umusoro ku musaruro ugomba guhita utangira gukurikizwa ariko uwishyurwa ku bigo by’ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe ukazatangira kwishyurwa muri Kanama 2025.
Undi ugomba guhita utangira gukurikizwa ni umusoro ku nyongeragaciro. Uyu ukubiyemo ibintu byinshi birimo umusoro kuri telefoni zigendanwa, ku bikoresho by’ikoranabuhanga byari byarasonewe kuva mu 2012 n’ibindi.
Hari kandi umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi na wo uzatangira gutangwa guhera ku wa 1 Nyakanga 2025.
Ibigo byose bitanga serivisi z’amacumbi, ni ukuvuga kuva kuri hoteli kugeza ku macumbi aciriritse, bigiye kujya bitanga umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi ungana na 3% by’ayishyurwa icyumba hatabariwemo umusoro ku nyongeragaciro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!