00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imishinga minini izageza u Rwanda ku gutunganya metero kibe ibihumbi 688 z’amazi meza

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 11 July 2026 saa 07:43
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu rugendo rwo gukemura ikibazo cy’amazi meza adahagije agera ku baturage, hari gushyirwa mu bikorwa imishinga itandukanye izatanga amazi ku buryo mu 2029 hazatunganywa meterokibe ibihumbi 688 z’amazi meza.

Amazi meza atunganywa mu Rwanda abarirwa muri meterokibe ibihumbi 367 ariko agera ku baturage bakoresha ni 65%, mu gihe ameneka atagurishijwe ari 35%.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma byo kongera ubushobozi bw’igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko Guverinoma ishyize imbaraga mu gukemura ikibazo cy’amazi meza mu buryo burambye.

Ati “Guverinoma iri gushyira mu bikorwa imishinga izatuma ingano y’amazi atunganywa yiyongera ikava kuri meterokibe zisaga ibihumbi 367 ku munsi muri uyu mwaka, ikagera kuri meterokibe zisaga ibihumbi 688 ku munsi mu 2029.”

Nzove IV izaba igisubizo ku mazi i Kigali…

Umujyi wa Kigali ukoresha amazi ava mu Ngomero zitandukanye ziri mu Nzove, no mu bice bituranye na Kigali. Aha hakenerwa meterokibe ibihumbi 200 ku munsi ariko hakaboneka ibihumbi 140 gusa.

Muri gahunda u Rwanda rufite harimo kwagura ubushobozi bw’uruganda rwa Nzove III, bukava kuri meterokibe 40.000 ku munsi bukagera kuri meterokibe 65.000 ku munsi muri Nzeri 2026.

Dr Nsengiyumva ati “Harimo kandi gutegurwa umushinga wo kubaka uruganda rwa Nzove IV, ruzajya rutunganya amazi y’inyongera agera kuri meterokibe ibihumbi 150 ku munsi. Biteganyijwe ko uyu mushinga uzaba warangiye mu gihe cy’imyaka itatu ni ukuvuga mu Ukuboza 2029.”

Minisiteri y’Ibikorwaremezo iherutse kugaragaza ko uru rugomero ruzaba ruvana amazi mu kiyaga gihangano kiri kubakwa ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II, ukazafasha Umujyi wa Kigali kubona amazi meza ahagije.

Byari biteganyijwe ko mu mpera za Gicurasi Leta yaba yasinye amasezerano n’abagomba kurwubaka.

Undi mushinga ukomeye ni uwo kuvugurura uruganda rw’amazi rwa Karenge, ku buryo muri Mutarama 2029 ruzaba rutanga meterokibe 48.000 ku munsi, ruvuye kuri meterokibe 12.000 rutanga.

Mu Burasirazuba kandi hateganyijwe kubakwa uruganda rwitwa Rwagitugusa, Sake, Kirehe na Muvumva, gusa zose ntiharaboneka ubushobozi bwo kuzubaka.

Mu Majyepfo hateganyijwe uruganda ruzajyana n’imiyoboro ihuza Higiro-Kigembe-Mukindo mu Gisagara, urwa Kagaga muri Muhanga, umuyoboro w’amazi wa Nyaruguru-Huye-Gisagara uzava i Nyaruguru ukageza amazi meza mu turere dutatu.

Iyi miyoboro yose izarangira mu 2027/2028 mu gihe uruganda rwa Busogwe ruzarangira mu 2029.

Mu Majyaruguru hari umuyoboro wa Volcano Belt ugeza amazi mu Turere twa Musanze, Rubavu, Nyabihu na Rutsiro na Kivu Belt igeza amazi muri Karongi n’ahandi kandi imishinga myinshi yarangije kubakwa.

Amazi ameneka yabonewe umuti…

Dr Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’amazi ameneka mu maguru mashya.

Imibare igaragaza ko muri buri litiro 10 WASAC Group itunganya, nibura enye muri zo ziyihombera kuko zitagera ku mukiliya kubera impamvu zitandukanye.

Yavuze ko hari gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga ku buryo igihe amazi amenetse mu gice runaka WASAC Group ihita ibibona bitabaye ngombwa ko bayihamagara.

Ati “Hari ikigo cyo mu Buyapani turi kuganira gisanzwe gikorera hano mu gihugu, cyatweretse ko kugabanya amazi ameneka bishoboka cyane, rero turi kuganira na cyo ku buryo twacyegurira n’ibice binini by’amazi yo mu mujyi kugira ngo ibidufashe. Amasezerano twarayasinye ni yo mpamvu twizeye ko kuriya kugabanyuka kw’amazi ameneka tuzaba twabigezeho.”

WASAC iherutse kugaragaza ko nibura buri munsi hari meterokibe 1234 zakabaye zitunganywa n’inganda zihari ariko ataboneka kubera inganda zishaje.

Mu bikorwa bishyizwemo imbaraga harimo kwagura no gusana ibikorwaremezo n’imiyoboro y’amazi, hagamijwe kugabanya amazi ameneka ataragera ku baturage akazagera kuri 25% mu 2029.

U Rwanda rufite gahunda yo gukuba kabiri amazi meza rutunganya, no kugabanya ameneka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages