Abahagarariye iyi miryango bagaragaje izi mpungenge mu Nama Nkuru y’Abafite ubumuga mu Rwanda yateraniye i Kigali ku wa 26 Kamena 2018.
Bizimana Dominique uyobora ihuriro ry’imiryango 13 yita ku bafite ubumuga bo mu Rwanda, yavuze ko bafite impungenge z’inkunga bahora bateze ku mahanga, akifuza ko Leta yagira uruhare mu kubafasha mu rwego rwo kwigira.
Yagize ati “Dufashwa n’impuzamiryango y’abantu bafite ubumuga muri ibyo bihugu, nabo ayo mafaranga baba bayavanye muri leta, leta yabo noneho akaza gufasha Sosiyete Sivile, noneho Sosiyete Sivile muri ibyo bihugu ikaza gufasha Abanyarwanda.”
Yavuze ko izi nkunga akenshi usanga ziza zifite amabwiriza ajyanye no kuzikoresha, akenshi aba yashyizweho n’ibyo bihugu byazitanze ku buryo babona bishobora kuzabagiraho ingaruka mbi.
Yakomeje avuga ko bamaze iminsi mu biganiro na Leta y’u Rwanda muri gahunda yo kwigira kugira ngo habeho ko yajya ibaha ubufasha aho gutegereza inkunga z’amahanga.
Yavuze kandi ko imwe muri iyi miryango iri muri NUDOR igenda icika intege hakaba n’igenda ifunga imiryango ku mpamvu z’amikoro no kubura aho ikorera.



















TANGA IGITEKEREZO