Irangajwe imbere n’ubuyobozi bwimitse amacakubiri, imiryango itari iya leta yagize uruhare runini mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Abatutsi bicirwa mu nsengero nyamara ari zo bari bitezeho ubuhungiro.
Ubwo iyo miryango yibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyateguwe ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), yiyemeje ko itazongera kugwa muri urwo rwobo ukundi.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yavuze ko kwibuka bibaha umukoro wo gukomeza kwigisha indangagaciro zihuza Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko.
Yemeje ko ari uruhare rwa buri wese kurwanya, kwamagana no gukumira icyo ari cyo cyose cyasubiza u Rwanda mu macakubiri.
Ati “Natwe ubwacu mu banyamadini tugomba gushyira imbere Ubunyarwanda, indangagaciro z’urukundo, za ntege nke twagize ntituzongere kugwa muri urwo rwobo, ingengabitekerezo tukayirwanya, Jenoside ntizongere ukundi.”
Yavuze ko nk’ihuriro ry’amadini n’amatorero bashyize hamwe mu kurwanya inyigisho z’ubuyobe, kwamagana ivangura n’ingengabiterezo ya Jenoside n’icyazana amacakubiri cyose mu Banyarwanda no gukumira uwashaka kugoreka amateka.
Umuyobozi Ihuriro rya Sosiyete Sivile mu Rwanda, Theoneste Murangira, yavuze ko kuba hari imiryango itari iya Leta yagize uruhare muri Jenoside ari igisebo, ariko byasize isomo rikomeye ryatumye biyemeza ko “Ntibizongere Ukundi” itaba amagambo gusa ahubwo izakomeza gushyirwa mu ngiro.
Ati “Imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi turacyazibona. Nyuma y’imyaka 31 abahakana Jenoside bongereye umurego, imvugo zibiba ingengabiterezo ya Jenoside ziracyahari cyane nko mu Karere, ariko twe nk’imiryango itari iya Leta, tugomba gukora ibishoboka byose tukabarwanya twivuye inyuma.”
Umuyobozi Mukuru RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yibukije abahagarariye iyi miryango ko ifite uruhare rukomeye mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose.
Ati “Muri ijwi ry’abaturage ku rwego rw’Akarere n’Isi yose. Muri hafi yabo, mufite ubushobozi bwo kubigisha no kubakangurira kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku rwego mpuzamahanga, mukwiye gukoresha ubushakashatsi n’imiyoboro mufite mukarwanya ihakana ryayo aho ryaba riri hose.”
Yakomeje avuga ko gukomeza kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ugusigasira ukuri, guha agaciro abazize Jenoside no kurinda ibyabaye kutazongera ukundi.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!