Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyagaragaje ko imvura izagwa idakanganye cyane ariko mu Ntara y’Iburengerazuba ikazahazahaza cyane.
Bigaragazwa ko mu itumba rya 2025, uturere tuzagwamo imvura nyinshi ari Rusizi, Nyamasheke, Rubavu, igice kinini cy’uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Karongi, Rutsiro, n’Uburengerazuba bw’Akarere ka Nyabihu aho iri mu kigero cya milimetero 450 na 550.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politike n’Igenamigambi byo gukumira Ibiza, Adalbert Rukebanuka, ubwo yari mu kiganiro ‘Kubaza bitera kumenya’ ku wa 23 Werurwe 2025, yavuze ko isesengura ryakozwe ryagaragaje ahantu 426 hashobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage.
Ati “Dufite ahantu 426 mu gihugu twabonye ko hashobora gutera akaga abaturage ni na yo mpamvu hari imiryango igomba kuva aho hantu igera ku 1622. Ubu barimo kubimura kugira ngo iyi mvura nyinshi itazabahasanga.”
Rukebanuka yahamije ko abo bagomba kwimurwa ariko hakanakomeza gutegurwa ahantu hashobora kwimurirwa abandi mu gihe byaba bibaye ngombwa.
Ati “Abo rero bagomba guhungishirizwa ubuzima bwabo, nyuma yo kuhabimura tunateganya ahantu dushobora guhuriza abandi bibaye ngombwa ko himuka n’abandi benshi tukahategura, tukanegerezayo ibikoresho bya ngombwa bishobora gutunga abantu.”
Magingo aya muri buri gace aho bikekwa ko ibiza bishobora kwibasira abantu hashyizwe site n’ibikoresho byakwifashishwa mu butabazi.
Ku mugoroba wo ku wa 18 Werurwe 2025, mu Karere kose ka Gatsibo haguye imvura nyinshi isenya inzu 126, inangiza hegitari 60 z’urutoni, abagizweho ingaruka n’ibyo biza bakaba bari gusanirwa inzu abandi bakubakirwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!