00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II igeze kuri 75%

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 August 2026 saa 01:21
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyatangaje ko imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II igeze ku kigero cya 75%, aho abari kurwubaka bakomeje gukora amanywa n’ijoro kugira ngo ruzuzure mu mpera za 2027.

REG yavuze ko uyu mushinga ukomeje kugenda neza, aho imirimo yihutishwa hagamijwe kugira ngo uru rugomero rutangire gutanga umusaruro mu gihe cyateganyijwe.

Nyabarongo II ni umwe mu mishinga minini y’ingufu u Rwanda rwagize, aho ruzatanga megawati 43,5 MW z’amashanyarazi nirumara kuzura.

Uru rugomero ruzaba ari rwo rwa mbere mu Rwanda ruzaba rwubatswe mu buryo bw’ikidendezi (dam), aho amazi yateganyirijwe ahantu hanini kugira ngo ajye yifashishwa mu gutanga amashanyarazi.

Rwitezweho kugira uruhare mu kongera ingufu z’amashanyarazi igihugu gifite, bityo rufashe mu gukomeza gahunda yo kwagura ibikorwa by’iterambere bishingiye ku ngufu zihagije kandi zizewe.

Amazi yo kuri uru rugomero azagira uruhare mu iterambere ry’uturere dutanu: Kamonyi, Muhanga, Gakenke, Nyabihu na Ngororero, aho azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Uretse gutanga amashanyarazi, biteganyijwe ko aya mazi azajya yifashishwa mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi uhuza Intara y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali kuko hazirema ikiyaga gifite uburebure bwa kilometero 68.

Iki kiyaga kizaba gifite ubushobozi bwo kubika metero kibe miliyoni 800 z’amazi, kikazagira uruhare runini mu mirimo itandukanye, irimo kuhira imyaka, kurwanya imyuzure, gutanga amazi ndetse n’amashanyarazi.

REG yatangaje kandi ko hafi y’uru rugomero hateganyijwe ibikorwa bitandukanye by’iterambere birimo iby’ubukerarugendo, bikazafasha abaturage bo mu bice bizaba byegereye ikiyaga cyaho kubona andi mahirwe y’ubukungu.

Umushinga w’urugomero rwa Nyabarongo II wateganyirijwe miliyari 149,81 Frw.

REG yatangaje ko abakozi bakora amanywa n'ijoro kugira ngo imirimo yo kubaka uru rugomero izarangirire igihe
Kuri uru rugomero hateganyijwe ikiyaga cy'ibilometero 68 kizirema nirwuzura
Imirimo yo kurwubaka igeze kuri 75%, bikaba biteganyijwe ko izarangira mu mpera za 2027
Uyu mushinga wose wateganyirijwe miliyari 149,81 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages