00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyubako z’uruganda rwa Utexrwa zasenywe (Amafoto)

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 29 March 2025 saa 07:50
Yasuwe :

Uruganda rukora imyenda mu Rwanda, Usine Textile du Rwanda (Utexrwa), rwatangiye gusenywa nyuma y’igihe kinini iyi gahunda idashyirwa mu bikorwa, cyane ko rwari rwubatswe mu gishanga.

Utexrwa yamaze igihe kinini arirwo ruganda runini rukora imyenda mu Rwanda, aho mu 2016 rwabarirwaga agaciro ka miliyoni 75$. Rwari rumaze igihe kuko rwafunguwe mu 1985, ruherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Mu 2019, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, cyari cyasabye uru ruganda kwimura ibikorwa byarwo kuko rwubatse mu gishanga.

Icyo gihe, REMA, yari yagaragaje ko “Utexrwa iherereye mu gishanga bityo igomba kwimuka mu cyumweru kimwe. Tuzasubirayo vuba kureba aho Utexrwa n’abandi barebwa n’iki cyemezo bageze bagishyira mu bikorwa.”

Icyakora nubwo icyo gihe REMA yavugaga ko “nta rundi rwitwazo” kuko “igihe gihagije cyatanzwe”, imirimo yo kwimura uru ruganda ntabwo yahise ishyirwa mu bikorwa kuko bitwaye imyaka itandatu kugira ngo itangire.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin, yavuze ko kwimurwa k’uru ruganda, biri muri gahunda ya Leta yo kuvugurura ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali, asobanura ko iki cyemezo cyari cyaramenyeshejwe ubuyobozi bw’uru ruganda.

Ati "Umujyi wa Kigali warabamenyesheje inshuro zitandukanye, hanyuma natwe nk’abantu bashyira mu bikorwa umushinga, twakoranye inama nabo."

Uyu muyobozi yavuze ko Utexrwa yari yahisemo kuzisenyera inyubako z’uruganda rwayo.

Andi makuru avuga ko impamvu uru ruganda rwari rwatinze gusenywa, ari uko rwari rukiri mu mirimo yo kubaka urundi ruganda.

IGIHE yagerageje kuvugisha Umuyobozi ushinzwe imari muri uru ruganda, Ritesh Patel, ku bijyanye n’uku gusenya no kwimuka, asubiza ati “Nta kintu twifuza kubivugaho.”

Amakuru avuga ko uru ruganda rwari rumaze igihe rugorwa no kwigarurira isoko ry’imyenda mu Rwanda, ahanini bitewe n’igiciro kiri hejuru cy’imyenda rutunganya.

Ku rundi ruhande, izamuka ry’ihangana mu bucuruzi ku nganda n’inzu zitunganya imyenda mu Rwanda ryarushijeho gukaza umurego mu myaka mike ishize, ibishobora kugabanya isoko rya Utexrwa mu Rwanda.

Uru ruganda kandi ruhanganye n’ikibazo cyo gutumiza byinshi mu bikoresho rukoresha, bikava hanze y’u Rwanda. Ibi bigira ingaruka ku izamuka ry’ibiciro by’imyenda yarwo.

Mu kiganiro yagiranye na BBC mu 2020, Pitel yari yashimye icyemezo cy’u Rwanda cyo kongera umusoro ku myenda yakoreshejwe, ituruka hanze y’u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere inganda zikorera imyenda mu gihugu.

Ati “U Rwanda rukeneye kubikora mu guteza imbere ubukungu bwarwo. Abantu bashoboraga kugura umwenda wakoreshejwe kuri 800 Frw, ntibari bafite ubushake bwo kugira ishati nshya y’abagabo ku 4000 Frw, ari yo twashoboraga gukora.”

Igiciro kiri hejuru cyigeze gutuma uru ruganda rugabanya ingano y’imyenda rukora, ugereranyije n’ubushobozi bwarwo.

Amakuru avuga ko mu 2013, umusaruro warwo wari wavuye kuri 40% by’ubushobozi bw’uruganda, ukajya kuri 20% mu 2016, ibigaragaza uburyo rwari rurimo guca mu bihe bikomeye.

Icyakora rwakunze kubona amasoko yo gukora imyenda yiganjemo impuzankano zirimo n’iz’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu, gusa kwinjira ku isoko ry’imyenda isanzwe bikarushaho kugorana.

Gusenywak’uru ruganda bivuze ko ubutaka bwari bwubatsweho, bubarirwa muri metero kare 25.000, buzabungwabungwa kuko ari igishanga.

Mu 2016, uru ruganda rwari rufite abakozi barenga 500, rukaba ari urw’umuryango wa Jobanputra. Kishor Jobanputra ni we washinze uru ruganda. Mu migambi rwari rufite harimo kongera ibyo rwohereza mu mahanga, gushyira imbaraga mu bijyanye no gukora impuzankano, guhugura abakozi n’ibindi.

Leta y’u Rwanda iri gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka ibishanga bitanu mu Mujyi wa Kigali, uzatwara arenga miliyari 100 Frw.

Utexrwa yigeze kubarirwa agaciro ka miliyoni 75$ mu myaka yashize
Utexrwa yari yubatswe mu gishanga
Uru ruganda ruri mu nganda zari zimaze igihe kinini mu Rwanda mbere yo gusenywa
Ubwo basenyaga uru ruganda, imashini zifashishwaga mu gukora imyenda, zari zigihari. Ntibizwi niba ari nzima cyangwa zarapfuye
Inyubako z'uruganda rwa Utexrwa zari zimaze igihe kinini
Utexrwa yatangiye imirimo yayo mu 1985
Inyubako z'uru ruganda zari zimaze igihe kirekire
Abahawe akazi ko gusenya iyi nyubako bakuyemo iby'agaciro, bajya kubibika ukwabyo
Amakuru avuga ko Utexrwa yahisemo kwisenyera inyubako z'uruganda rwayo

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .