00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirenge 114 nta shuri igira, abarimu n’ibikoresho ni iyanga: Amasubyo mu kwigisha imyuga n’ubumenyingiro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 February 2023 saa 05:43
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangarije Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ko kugeza ubu hari imirenge 114 itarabasha kugezwamo ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro ariko hari icyizere ko uko ubushobozi buboneka azagezwa hirya no hino mu gihugu.

N’ubwo bimeze gutyo ariko Gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi, NST1, iteganya ko nibura mu 2024 abajya mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bazaba bageze kuri 60% bavuye kuri 31,1% mu 2017.

Kuri uyu wa Mbere, tariki 14 Gashyantare 2023, Abayobozi ba Minisiteri y’Uburezi, bitabye Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite kugira ngo batange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyigishirize ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro, Paul Umukunzi n’abandi.

Aba bayobozi bagejejweho ibibazo byagaragaye ubwo abadepite bakoreraga ingendo hirya no hino mu gihugu hagati ya tariki 17 Ugushyingo 2022 n’iya 5 Ukuboza 2022. Abadepite basuye ibigo by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, amashuri ya leta n’ay’abikorera.

Ni ibibazo byari byagejejwe kuri Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard kugira ngo abigeze kuri Minisiteri ifite amashuri mu nshingano.

  Abadepite bagaragaje uruhuri rw’ibibazo

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabagwiza Edda, yavuze ko mu bibazo abadepite babonye birimo kuba hari imwe mu mirenge idafite ishuri na rimwe ryigisha imyuga n’ubumenyingiro kandi rikenewe, no kuba hari aho ishuri rimwe mu murenge usanga ridahagije ukurikije ingano yawo.

Ati “Ni izihe ngamba minisiteri ifite kugira ngo ikemure ikibazo cy’abanyeshuri batabasha kwiga imyuga n’ubumenyingiro kubera ko bibasaba gukora urugendo rurerure bajya aho ishuri riherereye?”

“Ikindi ni amashuri yakira abanyeshuri bake bijyanye n’ubushobozi aba afite."

Ni ukuvuga ko aba afite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri benshi ariko wareba ugasanga abayigamo ari bake ku mpamvu zishingiye ku kuba aya mashuri adafite ubushobozi bwo gucumbikira abanyeshuri baturutse kure, kutishimira amashami boherejwe kwigamo n’ibindi.

Depite Mukabagwiza avuga ko hari bamwe mu babyeyi bataragira imyumvire iboneye ku bumenyi butangirwa muri ayo mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro. Ikindi kibazo ni ibikoresho bidahagije no kuba bitinda kugezwa mu mashuri kandi leta iba yaratanze ingengo y’imari yo kugura ibyo bikoresho.

Hari kandi amashuri atarahabwa umuriro w’amashanyarazi, ahibazwa uko Minisiteri ikorana n’izindi nzego kugira ngo agezwemo umuriro. Hari amwe adafite ibyumba bihagije byo kwigiramo n’adafite aho abanyeshuri bafashirizwa gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Ku rundi ruhande ariko hari aho byagaragaye ko hari aho amashuri afite ibyumba birimo ibikoresho ariko bikaba bidakoreshwa.

Depite Mukabagwiza yavuze ko hari ikindi kibazo cyo kuba abanyeshuri batabona aho bakorera imenyerezamwuga kuko hari aho usanga abanyeshuri basabwa ubwishingizi.

Yanagaragaje ko hari n’aho usanga amashami y’amasomo runaka atarashyizwe hafi y’aho abayiga bashobora kwimenyereza umwuga byoroshye.

Yakomeje ati ‘‘Ikindi ni amashuri adafite ibitabo, imfashanyigisho na internet. Hari kandi n’amashuri adafite gahunda ya ‘Smart Classroom’. Ikindi kibazo ni ikijyanye n’ibiciro by’amazi n’umuriro biri hejuru cyane ku buryo bigora amashuri.’’

Hari kandi amashami adafite abarimu bafite impamyabushobozi zifuzwa mu kwigisha imyuga.

Hari nk’Ishuri rya VTC Ruhuha ryo mu Bugesera, ridafite umwarimu wigisha ibyo gutunganya imisatsi. Ibi ni ko biri ku yandi mashuri usanga afite imashini zo kudoda cyangwa gukora inkweto ariko umwarimu ubyigisha akaba yarabuze.

Abadepite bakiriye abahagarariye Minisiteri y'Uburezi, babagejejeho ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro

  Imirenge 114 ntigira ishuri ry’imyuga

Minisitiri Irere yabwiye Abadepite ko ibibazo byagaragaye byose bikomeje gushakirwa umuti ku bufatanye bw’inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa.

Ubusanzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro abarizwa mu byiciro bitatu birimo icy’amasomo cyangwa amahugurwa atangwa by’igihe gito [guhera ku mezi make kugeza ku mwaka]. Ayo ni 102 mu gihugu hose.

Hari kandi amashuri yigisha guhera ku cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye aho abayiga basabwa kuba bararangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye hanyuma bagahitamo amashami atandukanye.

Aya mashuri yose hamwe ni 391, Leta ikaba ifite gahunda y’uko nibura buri murenge wagakwiye kuba ufite ishuri nk’iryo ndetse hakaba aho ashobora kuba ari abiri mu murenge umwe.

Irere ati “Uyu munsi dufite imirenge 114 idafite n’ishuri na rimwe muri aya ndetse hari n’aho hari ishuri rimwe mu murenge umwe ariko rikaba ridahagije bitewe n’ingano y’uwo murenge.’’

“Turi gukora ibishoboka byose ngo iyo mirenge igeremo amashuri. Turi gutanga amasoko n’ibikoresho byo kubaka ndetse imirenge 90 izatangira kubaka muri uku kwezi no mu kwa gatatu.”

Yavuze ko hari inyigo yatangiye ku buryo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha hari imirenge 24 izubakwamo amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Ku bijyanye n’amashuri makuru yo ku rwego rwa kaminuza, azwi nka Polytechnics yo ni 14 mu gihugu hose.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu mashuri 493 yose ari mu gihugu agera kuri 39% ni yo afite amacumbi. Ni ukuvuga ko ari yo abasha gucumbikira abanyeshuri, bose hamwe bagera ku bihumbi 84.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hitawe ku kongera amacumbi y’abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro aho hazongerwa ubushobozi bwo gucumbikira abanyeshuri 5000 mu mashuri 32.

Indi mishinga ihari ni iyo kubaka amashuri 15 mu mwaka utaha; azaba afite ubushobozi bwo gucumbikira nibura abagera ku 7500. Hari kandi n’uwo kubaka ishuri rimwe ry’icyitegererezo muri buri karere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yavuze ko hari gahunda ihamye yo kongera amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro mu Rwanda
Abadepite bagaragaje uruhuri rw’ibibazo biri mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages