Imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uciye mu Karere ka Rubavu yafunzwe kubera icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara mu Mujyi wa Goma.
Byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubwo abaturage bakorera akazi mu Mujyi wa Goma bahageraga, bagatungurwa no gusanga imipaka ifunze.
Umunyamakuru wa IGIHE uri i Rubavu ubwo yageraga ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière ahagana saa tatu zo kuri uyu wa Kane, yasanze umupaka ufunze, nta bemerewe kwinjira mu Rwanda cyangwa gusohoka.
Yahasanze abaturage bagera ku gihumbi, biganjemo abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka bari betegereje ngo barebe ko bakomorerwa bakambuka.
Abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Rubavu batangaje ko umupaka wafunzwe, gusa Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, bavuze ibinyuranye nabyo ; ko umupaka utigeze ufungwa ahubwo ingamba zafashwe zumvikanye nabi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yagize ati “Twaganiriye n’abaturage, tujya inama, dusanga ari byiza ko batakwirirwa bajya hakurya muri Congo cyane ko nabo bamaze kumenya amakuru y’uko hariyo abarwayi ba Ebola. Nabo twaganiriye, icyo bashaka ni uko abaturage babo bakomeza kwirinda, ariko ni ngombwa ko dufata ingamba.“
Ku wa 14 Nyakanga nibwo umurwayi wa mbere wa Ebola yabonetse mu mujyi wa Goma, ubwo yahageraga avuye i Butembo, agace kamaze igihe karimo icyorezo cya Ebola. Iyo ndwara yaje no kumuhitana nyuma y’amasaha atarenze 24.
Umugabo watahuweho indwara ya Ebola kuri uyu wa Kabiri mu mujyi wa Goma, na we yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu uwa Gatatu nk’uko byemejwe n’abashinzwe ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Iyi ndwara kuva yakwaduka muri Congo imaze guhitana abasaga 1700.
Mu minsi ishize, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryari ryasabye ko hatabaho gufunga imipaka kuko bishobora kongera ibyago by’abinjira mu buryo butemewe, bikaba byaba intandaro yo kwanduzanya mu buryo bwihuse.
Dufitumukiza Elisaphan, umuturage usanzwe akorera akazi mu mujyi wa Goma, yavuze ko bahangayikishijwe n’imibereho yabo nyuma y’ifungwa ry’umupaka.
Ati “Tugeze ku mupaka dusanga urafunzwe abaturage tuhasanze batubwiye ko bababwiye ko bizamara iminsi 21 bakareba niba nta murwayi wa Ebola uzongera kuboneka mu mujyi wa Goma. Twebwe ubuzima bugiye kutugora kuko niho dusanzwe dukorera akazi’’.
Umupaka muto wa Petite Barrière muri Rubavu usanzwe ucaho abantu ibihumbi 55 ku munsi mugihe uwa Grande Barrière ucaho abantu 7 000 ku munsi.



















TANGA IGITEKEREZO