Ni icyangombwa gihabwa abasanzwe bakora muri urwo rwego nyuma yo kwiga amasomo atangirwa muri CILT Rwanda, ndetse ubu hari n’abamaze kuyarangiza bageze ku isoko ry’umurimo bafite icyo cyangombwa.
U Rwanda ruteganya gukorana n’abanyamwuga bafite icyo cyangombwa gusa mu rwego rwo guca akajagari kagaragara mu bwikorezi mpuzamahanga bw’ibicuruzwa, kubera kudahuza ubumenyi mu byo bakora bibagaragaramo.
Umuyobozi wa CILT mu Rwanda, Mugabo Patrick, yatangaje ko intego yo gusaba icyo cyangombwa ishingiye ku muvuduko w’ishoramari mpuzamahanga mu Rwanda rikeneye gukorana n’abanyamwuga.
Ati “Nk’inganda cyangwa ibindi bigo bigenda bifungura imiryango mu Rwanda, mu minsi mike nta mpungenge bizongera kugira [ku bakora ubwikorezi bw’ibicuruzwa]. Urwego rw’ubwikorezi bw’ibicuruzwa ruzaba rukomeye kandi rurimo abanyamwuga benshi.”
Mugabo yongeyeho ko ibyo bizatuma izo nganda n’ibigo bishora imari mu Rwanda bitongera gutumiza abakozi mu bwikorezi bo mu mahanga bahenze kuko mu gihugu bazaba bahari bahagije.
Umuyobozi Mukuru wa CILT, Teete Uwusu Nortey, yatangaje ko u Rwanda ari igihugu gitanga icyizere ku ishoramari ry’ahazaza bityo ko gikwiye kugira abanyamwuga mu bwikorezi bw’ibicuruzwa.
Ati “Iyo tuje gusura ibihugu tuba tugiye kongerera ubumenyi abantu bacu ari byo turimo hano mu Rwanda kandi twizeye ko bizagenda neza.”
Bamwe mu biga mu ishuri rya CILT Rwanda babwiye RBA ko ubumenyi bari guhabwa buziba icyuho mu rwego bari bafitemo intege nke mu kazi.
Umwe yagize ati “Urebye mu Rwanda ibicuruzwa byinjira ndetse n’ibisohoka bimaze kwiyongera ku kigero kigereranyije. Rero hakenewe abanyamwuga babizobereye kandi babisobanukiwe. Dushaka kuba abanyamwuga nyakuri, batanga umusaruro mu buryo bukwiriye.”
Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bw’Imizigo (CILT), cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2021 gihita gishyira ku isoko ry’umurimo abagera kuri 67 cyari kimaze guha ibyangombwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!