00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibereho y’abana bafite ubumuga mu gihe hizihizwa Umunsi w’umwana w’Umunyafurika

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 17 June 2020 saa 09:21
Yasuwe :

Abaharanira uburenganzira bw’abana bafite ubumuga, barashima ko hari byinshi byakozwe mu kwita kuri abo bana ariko kimwe n’ababyeyi b’abo bana, bavuga ko hari ibigikeneye kunozwa.

Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika wizihizwa ku wa 16 Kamena buri mwaka, IGIHE yaganiriye n’abana n’ababyeyi ku buzima bw’abana bafite ubumuga by’umwihariko.

Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wa 2020 wizihijwe mu gihe ubuzima bwahindutse kubera icyorezo cya Coronavirus. Abana bagombaga kuba bari ku ishuri ubu bari mu ngo ndetse bashyiriweho uburyo bwo gukomeza gusubiramo amasomo.

Ababyeyi b’abana bafite ubumuga baganiriye na IGIHE, bavuze ko bari kubafasha gusubiramo amasomo kimwe na bagenzi babo batabufite.

Donatha Nyiramana wo mu Mudugudu wa Nyagahondo mu Kagali ka Kivugiza, mu Murenge wa Muko, mu Karere ka Musanze, yavuze ko afasha umwuzukuru we ufite ubumuga bw’ingingo kwiga bikajyana no kumurinda kwandura Coronavirus.

Ati “Muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus tumurinda tumukarabya intoki buri kanya kuko hari abandi bana baba baje kumureba. Iyo hari amasomo amugomba turamuterura tukamushyira ku ntebe, dufite intebe tumwicazaho agakurikira kuri televiziyo, tukamuha agakayi iyo atsikamirije ku meza abasha kwandikamo buhoro uko ashoboye.”

Nyiramana yavuze ko mu buzima busanzwe agorwa n’ubuvuzi bw’umwuzukuru we cyane cyane ku bijyanye n’amatike yo kujya ku bitaro bitandukanye yoherezwaho.

Abadepite baherutse kugaragaza ko mu bijyanye n’Uburezi kuri bose, hari abana bafite ubumuga batajya kwiga bitewe n’uko amashuri menshi adafite ibyangombwa biborohereza kwiga, n’abarimu bakaba nta bumenyi bafite ku rurimi rw’amarenga.

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yahise ifata umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Uburezi, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo bikomeje kugaragara bibangamiye ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Kuri iki kibazo, Mukarwego Solange yabwiye IGIHE ko umwana we ufite ubumuga bwo kutumva no kutabona w’imyaka 12, atiga kubera ko nta shuri yajyamo ngo yige aho batuye mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Yagize ati “Agape [umwana we] araho, uba ubona ashaka umuntu umuganiriza uretse ko mbana na we njyenyin, ntawamuganiriza. Ntabwo yiga afite imyaka 12, inaha nta bigo bihari yajyamo akiga nk’umwana utumva ntavuge.”

Umukozi w’umuryango uharanira uburenganzira bw’abana n’urubyiruko bafite ubumuga, Uwezo Youth Empowerment, Muhire Simon Pierre yavuze ko muri rusange hari byinshi byo kwishimira mu mibereho y’abana bafite ubumuga. ariko hari n’ibikeneye gukomeza kwitabwaho.

Muhire akurikirana ibikorwa bya buri munsi by’umushinga ugamije gushyira mu bikorwa no kureba ko amategeko n’amabwiriza leta yiyemeje arengera abana n’urubyiruko bafite ubumuga bishyirwa mu bikorwa.

Yavuze ko by’umwihariko umwana ufite ubumuga hari imbogamizi afite muri iki gihe hakoreshwa radiyo na televiziyo mu kwigira mu ngo mu gihe amashuri yahagaritswe kubera Coronavirus.

Ati “Kuri televiziyo umwarimu ati ’murareba ibyo ndimo ndakora hano’, umwana utabona ntabwo abasha kubibona wa mwana ufite ubumuga bwo kutumva mu gihe radiyo ikoreshwa mu rugo ntibazi amarenga, icyo gihe ukabona ko amakuru agenewe abana muri iki gihe tubijyanishije no kwiga ntabwo abageraho.”

Ibyo byakubitiyeho ko mu miryango y’abafite ubumuga hari abadafite radiyo cyangwa televiziyo nubwo hari n’indi miryango itishoboye itabitunze.

Ibyo kwishimira ni byinshi birimo kuvuga ibibazo bihari no gutanga ibitekerezo, harimo n’Inama y’igihugu y’abana irimo n’abahagarariye abafite ubumuga.

Hari ibikeneye gushyirwamo imbaraga

Umuryango Uwezo Youth empowerment, uvuga ko mu bikenewe harimo gushyira mu bikorwa ibikubiye muri Politiki za leta zo kwita ku bafite ubumuga no kubahiriza ibisabwa n’amasezerano mpuzamahanga haba ku nzego za leta n’iz’abikorera.

Muri rusange imibare nka kimwe mu bikwiye gushingiraho igenamigambi ngo ntabwo iranozwa ku buryo abafite ubumuga bamenyekana, ibyiciro barimo, imyaka, ubwoko bw’ubumuga, abiga n’abatiga, imbogamizi bafite n’andi makuru aberekeyeho. Ibyo nabyo abaharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga basaba ko byanozwa.

Insanganyamatsiko y’umunsi w’umwana w’umunyafurika ku rwego rw’Igihugu igira iti “Malayika Murinzi, Umuhamagaro kuri buri munyarwanda”, naho iyo ku rwego rwa Afurika igira iti “Ubutabera bubereye umwana muri Afurika”.

Umuyobozi wa Uwezo Youth empowerment, Omari Bahati yavuze ko hashingiwe kuri izo nsanganyamatsiko, buri wese akwiye kuzirikana ko umwana ufite ubumuga akwiye ibyishimo biva mu muryango nk’abandi bana ndetse umwana wese akarindwa ihohoterwa muri rusange.

Ati “Uyu munsi turi kuwizihiza hakigaragara abana baterwa inda, hari abana bakoreshwa imirimo ivunanye, tukibona abana bafite ubumuga ku muhanda basabiriza. Nubwo hari byinshi byakozwe ariko n’izo nzitizi ziracyahari ku buryo twumva ko ku munsi nk’uyu ari uwo kongera gusubiza amaso inyuma Politiki y’uburezi budaheza igeze he ishyirwa mu bikorwa, nibura yashingirwaho kugira ngo ibe nibura impamvu yuko buri mwana ufite ubumuga yagira uburenganzira ku burezi.”

Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika wizihizwa buri mwaka guhera mu 1991. Ni umunsi wo kuzirikana ibyo umwana w’umunyafurika akeneye kugira ngo abashe gutera imbere.

Hari intambwe imaze guterwa mu mibereho y'abana bafite ubumuga ariko hari byinshi bigikeneye gukorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages