Ni mu kiganiro Tusabe yagiranye n’Ikigega mpuzamahanga cy’Imari (IMF), aho yavuze ko kimwe n’ahandi ku isi ubuzima bw’igihugu bwahungabanye. Yavuze ko urwego rwa serivisi ari rumwe mu zakozweho cyane, bitewe ahanini n’ihagarikwa ry’ingendo mpuzamahanga n’ingamba zo kwirinda zirimo iyo guhana intera hagati y’umuntu n’undi.
Ibyo bituma urwo rwego ruteganya kuzamukaho 1% gusa kubera ubucuruzi n’ingendo byasubiye inyuma. Ingendo z’abagana mu Rwanda zagabanyutseho 70% ari nabyo byagize ingaruka zikomeye cyane ku bukerarugendo.
Yagaragaje kandi ko urwego rw’ubuhinzi rufatwa nka moteri y’ibanze y’ubukungu bw’igihugu byitezwe ko umusaruro uzagabanyuka bitewe n’ihindagurika ry’ibihe. Ibyo kandi byakubitiyeho n’igabanyuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga byatumye birushaho kuba bibi.
Urwego rw’inganda narwo ngo ruzatinda kwiyubaka kubera igabanyuka ry’ibyo abakiliya basabwa n’abashoramari mpuzamahanga mu bijyanye n’ubwubatsi.
Muri rusange yabwiye IMF ko ubukungu bwitezweho kumanuka kugera kuri 2% buvuye ku 9.4% bwazamutseho. Ku rundi ruhande ariko byitezwe ko buzazahuka kugera kuri 6.3% mu 2021 ndetse mu 2022 bugaruke ku mpuzandengo busanzwe buzamukaho igera ku 8%.
Mu guhangana n’icyo cyorezo yagaragaje ko inzego za Leta zifatanya n’abaturage dore ko guhera mu 2000 ari bwo u Rwanda rwashyizeho gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage bituma hihutishwa gahunda zo gukura abantu mu bukene no kugira uruhare mu bibakorerwa.
Ikoranabuhanga mu kurwanya Covid-19
Ku ngero zerekana uburyo guverinoma y’u Rwanda ikoresha ikoranabuhanga mu guhangana na Covid-19, Tusabe yavuze ko Guverinoma yagerageje gushaka ibisubizo binyuze mu ikoranabuhanga rihari n’iryazanywe nk’udushya kubera cyo.
Gukurikirana no gushakisha abafite ibimenyetso bikorwa hakoreshejwe application ya telefoni ya ’Open Data Kit’ umuntu wese ashobora kumanura (download), akuzuzamo amakuru agera ku itsinda rishinzwe kuyasesengura.
Hakoreshwa Camera ahantu rusange zigaragaza uburwayi butandukanye, harimo ibicurane n’indwara z’ubuhumekero kugira ngo ufite ibimenyetso, bikekwa kuba ibya Coronavirus akurikiranywe hakiri kare.
Mu bijyanye n’ubwirinzi yavuze ko hatangiye gukoreshwa Robots mu gupima umuriro ahantu hatandukanye mu rwego rwo kubaganya ibyago byo kuba abaganga bahura n’abarwayi.
Ikoranabuhanga ryifashishije ubumenyi bw’Isi, Geographic Information System (GIS) naryo riri gukoreshwa mu bijyanye no kugenzura uko ubwandu buhagaze mu bice bitandukanye by’igihugu.
Iryo ni ikoranabuhanga rishingiye ku kuranga ahantu, ryerekana amakuru yose ashoboka y’ahantu runaka, kuva ku mbibi za buri mudugudu kugeza ku mubare w’inyubako zose ziri ahantu runaka.
GIS kandi ikoreshwa mu gukusanya amakuru no kuyashyira mu bishushanyo ndangamibare byorohereza ushaka kuyabona.
Tusabe yavuze ko mu kugabanya ikwirakwiza rya Coronavirus himakajwe kwirinda guhererekanaya amafaranga mu ntoki, byatumye amafaranga ahererekanwa mu ikoranabuhanga yavuye kuri miliyoni 11 z’amadolari ya Amerika zigera kuri 73 kuva muri Werurwe kugera mu mpera za Gicurasi 2020.
Yakomoje ku kigega Nzahurabukungu Guverinoma yashyizeho muri Mata 2020 ku nkunga ya IMF, avuga ko kizafasha urwego rw’ubucuruzi na serivisi kwiyubaka; harimo amahoteli, ubucuruzi bunini, ubuto n’ubuciriritse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!