00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbyeyi yatanga inyana umunani mu mwaka: Ibishya ku ikorabuhanga rigenzura ubuzima bw’imyororokere y’inka

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 29 May 2026 saa 11:46
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyatangije uburyo bushya bwo kwita ku buzima myororokere y’inka hifashishijwe imashini izwi nka ‘échographie’, ikoreshwa mu kureba mu nda y’inka, hakamenyekana igihe izarindira, uko icyo ihaka kingana (mu gihe n’ingano gifite) cyangwa uburwayi ifite butuma itabasha kubyara.

Ni gahunda yatangirijwe muri RAB, Ishami rya Songa risanzwe rikurikirana ibikorwa by’ubworozi.

Iri koranabuhanga rifite icyuma (ultrasound machine/scanner) gishyirwa mu nda y’inka, kigakuramo amakuru kikayohereza muri ‘screen’ umuvuzi w’amatungo aba yambaye mu maso, ndetse kikaba gifite na internet yohereza amakuru n’amafoto muri telefone cyangwa mudasobwa ikagaragaraho amashusho y’ibiri kubera mu nda y’inka imbere.

Ubu buryo bwatangijwe nyuma yo guhugura abaveterineri 30 bo mu turere tw’u Rwanda, barimo abo mu turere turindwi turimo Huye, Gicumbi, Nyabihu, Gatsibo, Nyagatare, Kayonza na Rwamagana, ahamaze umwaka mu igeragagezwa ry’iri koranabuganga, bareba imikorere yaryo, nabo bakazahugura abandi kubisakaza ahandi.

Minisitiri Uwituze, yavuze ko iyi gahunda izongera ibikomoka ku bworozi, gufasha abaganga b’inka gukora neza ibifitiwe icyizere ndetse ikazanafasha igihugu kongera ibikomoka ku nka mu bwinshi no mu bwiza.

Yavuze ko hamwe n’ubu buryo bushya, mu gihe gupima inka, ubusanzwe byamenyekanaga nyuma y’amaezi ane, ariko bigiye kujya bimenyakana hagati n’iminsi 28 na 40 gusa, bityo birinde kumaza umworozi igihe ari mu rungabangabo, uhereye no kuri gahunda ya Girinka.

“NKo muri gahunda ya Girinka, twategerezaga amezi ane inka ihaka, ngo tubashe kuyiha umworozi hakoreshejwe uburyo bwa gakondo bwo gukora mu nda y’amaganga, kugira ngo umuvuzi abashe kumva koko ko inyana irimo, ariko ubu mu minsi 28, bizajya biba bimenyekanye, gahunda yo kuzitanga yihute.”

Dr. Uwituze, yongeyeho ko ibi bizatuma hamenyekana kare imiterere y’inyana iri mu nda, harebwe ubwonko cyangwa umutima byayo niba bimeze neza, nibigaragara ko ifite ubumuga bukabije ikurwemo, ndetse binafashe mu kumenya ubwiza bw’intanga zitangwa n’ibimasa runaka byororwa muri RAB-Songa, ikigaragaje intanga zifite intege nke gikurwe mu byorowe, hakoze kwitabwaho ibishoboye.

Yanavuze ko iri koranabuhanga rigiye gufasha mu kongera inshuro inka ibyara aho bishoboka ko imbyeyi imwe yabyara inshuro zirenga umunani zose ku mwaka.

Yagize ati “Dushobora gufata inka imwe, tukayibyaza hagati y’inyana umunani na 12 mu mwaka, kuko tuyitera intanga, nyuma y’ukwezi tugakuramo ‘embryon’, tukayitera mu yindi nka, bityo bityo. Ibi bikazadufasha kongera umubare w’inka z’umukamo ndetse n’iz’inyama kandi nziza byihuse.”

Habineza Eugène wo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Kinazi, Akagari ka Gitovu, mu Mudugudu wa Kinazi, wabwiye IGIHE ko bigiye gutuma bava mu gukekeranya kwa buri gihe mu bworozi, bibaza niba inka yabo yarimye, ndetse bireke no kubateranya n’abaveterineri babashinja ubunyamwuga buke.

Ati “Mbere wahoraga ushidikanya, wibaza niba inka yarafashe, ariko uyigaburira, uvunika cyane ushyashyana, nyuma y’amezi atanu ugatungurwa no kubona yongeye kurinda. Ibi ni ibintu byiza kuko nyuma y’ukwezi uba umenye igisubizo, ukizera kare ko ugiye kubona amata, bikaguha n’imbaraga zo gukomeza gukora ubwo bworozi, utera ubwatsi n’ibindi.”

MINAGRI ivuga ko kugeza ubu hari ‘echographies’ 21 ziri mu turere turindwi twakorewemo igerageza aho imwe igura ibihumbi 15$ (asaga miliyoni 22 Frw), ariko hari gahunda yo kuzikwirakwiza byihuse, nibura buri kigo cy’abaveterineri bigenga muri buri karere bakabona imwe.

Biteganyijwe kandi ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2027/2028 wasiga ziriya mashini zigeze kuri buri murenge, ariko intego ikaba iyo kuzigeza kuri buri kagari kugira ngo byorohereze aborozi bose.

Uwitonze Julien, umuganga w'amatungo mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Huye, yerekana uko iryo koranabunga ryo kureba mu nda y'inka rikora
Iri koranabuhanga rikura amakuru mu nda y'inka rikayageza muri telefone cyangwa mudasobwa y'umworozi cyangwa umuganga ari amafoto
Aka kuma ni ko kinjira mu nda y'amaganga y'inka gafite umugozi usohoka hanze, kakazana amakuru areberwa mu cyuma umuvuzi w'inka aba yambaye mu maso, ndetse no muri telefone y'umworozi
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr. Uwituze Solange, yavuze ko iyi gahunda yo kwita ku buzima bw'imyororokere y'inka yitezweho kuzamura ubwinshi n'ubwiza b'ibikomoka ku nka
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr. Uwituze Solange, yavuze ko iyi gahunda yo kwita ku buzima bw'imyororoke y'inka yitezweho kuzamura ubwinshi n'ubwiza b'ibikomoka ku nka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages