Nirere yabigarutseho kuri uyu wa 3 Ukuboza 2020 nyuma yo guhererekanya ububasha na Murekezi Anastase yasimbuye.
Umuvunyi Mukuru Mushya, Nirere Madeleine, yavuze ko azagendera ku mpanuro Umukuru w’Igihugu yamuhaye ubwo yakiraga indahiro ye ku wa 2 Ukuboza 2020 zo kwigisha abaturage uburenganzira bwabo n’amategeko abarengera.
Abajijwe icyo yiteguye gukora mu guhangana na ruswa by’umwihariko mu bayobozi bakomeye, bitwa ibifi binini, yavuze ko ari urugamba ruzatsindwa buri wese abigizemo uruhare.
Yagize ati “Imbere y’icyaha nta gifi kinini n’igito kibaho. Njye ni ko mbyumva mu myumvire yanjye. Umuntu wese ukoze icyaha wese aba yagiye munsi y’itegeko, agomba kwitegura kwemera icyaha yakoze, akagihanirwa.’’
“Umuntu wese w’umunyacyaha aba yacishijwe bugufi. Amategeko arasobanutse arahari ahubwo icyangombwa ni ukuyashyira mu bikorwa neza, amategeko y’icyaha cya ruswa nk’icyaha kidasaza.’’
Nirere yasobanuye ko mu gukurikirana icyaha habanza gushakwa ibimenyetso bifatika, bishinja umuntu kugira ngo kimuhame.
Yakomeje ati “Ntiwashinja umuntu utarabona ibimenyetso bimuhamya icyaha. Icyiza kiri mu mategeko ni uko ufite umutungo adashobora gusobanura, azajya agaragaza inkomoko yawo, niba waravuye kuri ruswa, uwo si uwe, ni umutungo wa rubanda ugomba gusubiza.’’
Urwego rw’Umuvunyi kandi ruzakomeza gushishikariza abaturage kugaragaza abaturage cyangwa abayobozi bakekwaho ruswa kugira ngo iranduke burundu.
Nirere yakomeje ati “Buri wese akwiye kubigiramo uruhare, tukabyiyumvamo n’umwana akabyumva.’’
Yagaragaje ko mu gihe umuntu yahamwe n’icyaha akemera kwicuza, agasaba imbabazi bishobora gutuma abandi muri sosiyete bamukuraho isomo.
Leta y’u Rwanda yakajije ibihano bihabwa uwahamijwe ruswa, kuko ahanishwa igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye, cyangwa yasezeranyijwe.
Nirere avuga ko “Buri wese yagakwiye gutinya ruswa no kumva umuronko igihugu cyihaye wo kumva ko ari ngombwa kugendera ku mategeko, ko ruswa itihanganirwa, bikwiye kuba umuco.’’
Umuvunyi ucyuye igihe, Murekezi Anastase, yashimiye Perezida Kagame ku mirimo yamushinze mu myaka itatu yari amaze ayobora Urwego rw’Umuvunyi, yizeza umusimbuye ubufatanye n’ubujyanama butandukanye.
Nirere Madeleine wabaye Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, yabaye uwa kane uyoboye Urwego rw’Umuvunyi kuva rwajyaho mu 2003. Yasimbuye Murekezi Anastase (2017- Ugushyingo 2020), wagiyeho asimbuye Aloysie Cyanzayire (2014 – 2017), mu gihe babimburiwe na Tito Rutaremara (2004 – 2012).






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!