00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbaraga bakoresha basaba amakipe gusesa amasezerano n’u Rwanda, ni imfabusa - Perezida Kagame kuri RDC

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 4 February 2025 saa 02:17
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yavuze ko imbaraga ziri gukoreshwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gusaba amakipe yo ku mugabane w’u Burayi afitanye imikoranire n’u Rwanda gusesa amasezerano, ari imfabusa, ahubwo ko bakazerekeje mu gukemura ibibazo byabo bwite.

Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, cyagarukaga ku ngingo zitandukanye, by’umwihariko ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Ubwo yari abajijwe icyo avuga ku byakozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa byo kwandikira amakipe afitanye imikoranire na Visit Rwanda, ari yo Arsenal yo mu Bwongereza, Bayern Munich yo mu Budage, ndetse na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, bayasaba guhagarika imikoranire n’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko bari kuruhira nyanti.

Yagize ati "Imbaraga bari gukoresha bajya gusaba Arsenal no ku bandi turi gukorana, n’ibindi n’ibindi, ni imbaraga ziri gupfa ubusa. Ntekereza ko bakerekeje imbaraga zabo mu gukemura ibibazo byabo no gushyira ku murongo politike yabo, mu buryo buboneye."

Nyuma y’uko umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma n’utundi duce two mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ukubise inshuro ihuriro ry’ingabo za RDC, ubutegetsi bwa Kinshasa bwakajije umurego mu gushinja u Rwanda ko ruri gukorana na M23, ndetse ko rufite ingabo muri RDC, ari naho bwandikiye amakipe afitanye imikoranire na Visit Rwanda, busaba ko ayo masezerano yaseswa.

U Rwanda ruvuga ko ibirego Leta ya RDC ihora irushinja byo kugira uruhare mu mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ari ibinyoma, ahubwo ko ari icengezamatwara rigamije kwihunza ibibazo byayo igomba gukemura.

Perezida Kagame yanagarutse ku mikoranire iteye inkeke y’igisirikare cya RDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ibintu bitazakomeza gufatwa nk’ibisanzwe.

Ati "Ntabwo bashobora kugira FDLR muri Congo, ifite intwaro, iterwa inkunga na Leta ya RDC, iterwa ingabo mu bitugu n’abacanshuro, ifashwa n’ingabo z’u Burundi, hanyuma ngo ibintu bikomeze uko bisanzwe."

Umunyamakuru Madowo yanamubajije niba intwaro M23 ikoresha itazihabwa n’u Rwanda, kuko ari intwaro ziteye imbere zitapfa kwigonderwa n’inyeshyamba, avuga ko ahubwo inyinshi ari izo uwo mutwe wambuye FARDC, aho bagabaga ibitero kuri M23, ikabakubita inshuro ikanabambura intwaro zabo.

Perezida Kagame kandi yavuze ko hashize igihe atavugana na Tshisekedi, ndetse ko ari ikibazo kuba ataranitabiriye inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ati "Niba ufite ikibazo, ugomba kureba imvano yacyo; umuntu [Tshisekedi] afite ikibazo, hanyuma ntanagaragaye mu biganiro byo gushaka igisubizo..."

Perezida Kagame yongeye kandi gushimangira ko ingabo z’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) ziri muri RDC, zitagiye mu butumwa bw’amahoro nk’uko bivugwa, ati "Sintekereza ko na bo ubwabo biyita abari mu butumwa bwo kugarura amahoro, kubera ko ni iki se bakoze cyo kugarura amahoro?"

Izi ngabo ziri mu butumwa buzwi nka SAMIDRC zageze mu Burasirazuba bwa RDC mu Ukuboza 2023, zisimbuye izari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF.

Umwihariko SAMIDRC yari ifite ni uko yari yariyemeje kurwanya na M23 bitandukanye na EACRF, yo yasabwaga kwitambika impande zishyamiranye mu gihe hari hategerejwe imishyikirano.

Ingabo za SADC kandi zagaragaje ko zagiye gutera ingabo mu bitugu FARDC n’imitwe bifatanya, irimo Wazalendo na FDLR, kurwanya umutwe wa M23, kuko ubwo uyu mutwe wajyaga gufata Umujyi wa Goma, wahanganye n’ihuriro ry’izo ngabo zose, hiyongereyeho n’abacanshuro.

Perezida Kagame yavuze ko abategetsi ba RDC basaba amakipe guhagarika imikoranire n'u Rwanda, bikoza ubusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .