Bamwe mu bagore bakorera ISCO , babwiye IGIHE ko bishimira akazi bakora, kandi ko nta n’ipfunwe kabatera kuko kabatunze bo n’imiryango yabo.
Bavuga ko mbere bumvaga ko akazi ko gucunga umutekano gakomeye ndetse ari ak’abagabo ariko nyuma yo kukinjiramo basanze ari akazi gasanzwe.
Nyirabashumba Jalia ufite abana batanu, yavuze ko yinjiye muri uyu mwuga awukunze.
Yagize ati “ Njye mbona nta kibazo na kimwe njya mpura nacyo mu kazi kandi ngakora nkishimiye kuko karantunze, kamfasha kwishyurira bana amashuri no kubabonera ikibatunga.”
Yavuze ko umugabo we ari we wamugiriye inama yo gukora akazi k’ubusekirite kuko nawe ariko akora.
Ati “ Umugabo wanjye ni we wakankundishije kuko na we niko kazi akora kandi karadutunze neza kuko nta kintu tujya dukenera ngo tukibure.”
Christine Kayitesi umaze imyaka 12 ISCO, yabwiye IGIHE ko akunda akazi ke kuko kamaze kumugeza kuri byinshi.
Ati “ Ni akazi keza kuko kamaze kunteza imbere mu buryo bufatika njye n’umuryango wanjye. Ubu nubatse inzu kandindihira abana amashuri twese dufite ubwishingizi , ikindi ndi kwiga amategeko y’umuhanda kuko ndashaka kugira na perimi.”
Yongeyeho ko yinjiye muri uyu mwuga yabitekerejeho, aboneraho kugira inama abandi bagore n’abakobwa gukura amaboko mu mifuka bagakora kuko nta kazi kabi kabaho.
Nyirarukundo Rachel na we ni umugore ukora akazi k’ubusekirite muri ISCO, wemeza ko kamaze kumugeza kuri byinshi
Uyu mugore avuga ko yinjiye muri uyu mwuga awukunze ndetse yafashe icyemezo cyo gukora akazi ko gucunga umutekano kubera kwanga ko hari uwo yasaba.
Yavuze ko mbere yumvaga ari akazi kagoye cyane kandi ri ak’abagabo ariko nyuma yo kukinjiramo yasanzwe nta kibazo gateye ndetse nta n’ipfunwe aterwa n’umurimo akora.
Yagize ati “Mbere numvaga ariko akazi kagoye ariko nyuma yo kukinjiramo nasanze nta kigoye kirimo ku buryo ubumba numva nta n’akandi kazi nakora.”
Yongeyeho ko uyu mwuga umutunze we n’abana be kuko abasha kwigurira ikintu akeneye kandi akaba yaranamaze kwigurira ikibanza.
Aba bagore bashishikarije bagenzi babo kwitinyuka bakumva ko bafite ubushobozi bwo kwiteza imbere, aho kwiyumvisha ko hari imirimo yagenewe abagabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!