Ni ibyishimo kuri aba Banyarwanda bari baravukijwe amahirwe n’uburenganzira bwabo, aho kwiga n’irindi terambere byari inzozi batarotaga kuzageraho mu buzima bwabo.
Muri rusange, abarenga 2500 bamaze kumenyekana ko bazataha mu Rwanda, igikorwa kizagirwamo uruhare n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, ribakira mu Burasirazuba bw’u Rwanda, rikaganira n’u Rwanda rirumenyesha ko bifuza gutaha, narwo rugatangira kwitegura uko ruzakira abana barwo.
Aba Banyarwanda bose bamaze igihe gito mu Rwanda, gusa bafite ibinezaneza bitewe n’ibyo bamaze kubona, bibaha icyizere cy’ahazaza heza, cyane ko bavuye mu buzima bugoye, aho bari mu maboko y’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Uwamariya Valentine yavuze ko kuba hafi y’umutwe wa FDLR ari ibintu byari biteye ubwoba, ati "Bazaga bakadushimuta, hari abo bazaga bagafata bakabajyana. Harimo abo bajyanye baranabica harimo uwitwa Dukundane. Twabagaho dufite ubwoba, tuzi ko baza bagatwara n’abandi nk’uko bajyanye aba mbere."
Yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda kuko ari ho umuryango we wari usanzwe uba, ari nayo mpamvu yahisemo kuzana n’abana batandatu.
Kuri Nibishaka Marcel, yahoraga afite ubwoba ko rimwe FDLR izaza ikamutwara, agasiga umuryango we w’abana babiri. Uyu mugabo w’imyaka 31 yavukiye mu Rwanda, ariko ababyeyi be bamujyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akiri muto, akurira mu buzima bugoye aho atashoboye kwiga.
Nibishaka yari abayeho mu buzima bwo kwihishahisha, aho yakundaga kumva amakuru y’abandi bagabo bakiri bato FDLR ishimuta, agakuka umutima. Aho yari atuye nabwo ntibyari shyashya kuko FDLR yajyaga iza ikabiba.
Ati "Bajyaga baza nijoro, baje gusahura amatungo cyangwa kwiba ibyo kurya."
Yongeyeho ko yumvaga FDLR yatwaraga abasore bakiri bato, ati "Ayo makuru twarayumvaga ko bafataga abantu."
Yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda, ati "Biranshimishije kuko nari ngiye kuzasaza ntabonye gakondo yanjye. Nishimiye kuba ngarutse mu gihugu cyanjye."
Kuri Mushimimana Japhet, yavuze ko yatunguwe n’uburyo yakiriwe, ashimira Leta y’u Rwanda itarabatereranye, ikabakira kugira ngo babeho neza nk’abandi Banyarwanda.
Ati "Uburyo twajemo n’uburyo batwakiriye, bihabanye cyane n’imibereho twabagaho muri Congo. Twagerageza nko korora inka ariko [FDLR] ikagenda izijyana, tugakora ariko ugasa nk’aho ukorera abandi. Uko twavuye muri uru Rwanda, n’uko turugarutsemo, tugasanga abaturage bariyubatse, tugasanga basa neza, byatumye turushaho kwishimira uru Rwanda."
Uyu mugabo uri kugana mu za bukuru yavuze ko we na bagenzi be bagize impungenge z’uburyo bazabaho nibagera mu Rwanda, gusa ngo izo mpungenge ntizigihari.
Ati "Uko bari kurushaho kuduhumuriza n’uburyo Leta ibanye n’abaturage, bari kugenda batwereka ko tudakwiriye kugira ikibazo, tukarushaho gutuza mu mutima, tukumva tunezerewe. U Rwanda ruhabanye cyane n’aho twabaga ndetse n’imibereho twari turimo, birahabanye cyane. Ni muri bimwe bishobora gutuma turwishimira."
Yashimangiye ko igishimishije kurushaho ari uko bagiye gutura mu gihugu kirimo umutekano.
Ati "Kumva ko tugeze iwacu, ahatari abambuzi, mu gihe aho twari turi, wabaga ufite telefoni bakayikwaka, cyangwa se ukayihisha kure aho batabasha kuyibona, amafaranga bakayakwambura, uyu munsi tukaba turi kwishyira tukizana, tukagaburirwa neza, tugafatwa neza, ibyo byose biduha icyizere cy’uko uburyo abandi babayeho, natwe tuzabaho mu mutekano."
Inyitaho Théogène we yatunguwe n’uko yasanze u Rwanda, ugereranyije n’amakuru yari asanzwe yumva ku gihugu cye.
Ati "Ibyo batubwiraga, twumvaga ko tutazagera iwacu. Ariko dukurikije ukuntu mwatwakiriye n’ibyo tubona, turabona ko nta kibazo tuzagirira hano."
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yahumurije aba Banyarwanda bari baratinye gutaha bava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batekereza ko bashobora kuzicwa bageze mu Rwanda, ababwira ko ahubwo bazigishwa, bafashwe kwiteza imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!