00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamubutima z’abana batangiye gusubiramo ikizamini cya Leta nyuma yo gukekwaho gukopera

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 2 September 2026 saa 12:54
Yasuwe :

Abana batangiye gusubiramo ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ku bwo gukekwaho gukopera icyo bari bakoze mbere, bagaragaje ko bishimiye ko hatanzwe andi mahirwe atari ugusibiza abana ndetse n’uburyo Minisiteri y’Uburezi yakemuye iki kibazo.

Ni ikizamini cyatangiye gusubirwamo kuri uyu wa 2-4 Nzeri 2026 nyuma y’umwanzuro wa Minisiteri y’Uburezi watangajwe ku wa 30 Kanama 2026 hamaze gukorwa iperereza ku banyeshuri bakoreye ikizamini mu byumba 254.

Ni iperereza ryagaragaje ko abanyeshuri 7.188 bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza cy’umwaka wa 2025/26 bagomba kugisubiramo nyuma yo gukekwaho gukopera ibizamini.

Abana baganiriye na RBA bavuze ko gusubiramo iki kizamini babifata nk’amahirwe yatanzwe aho kugira ngo basibizwe.

Umwe yagize ati “Kuba bagaruye ikizamini kugira ngo batadusibiza ni bwo bwa mbere njye nari mbyumvise bibayeho. Twabyakiriye neza umuntu wabiteguje turamushimira kuko atadusibije. Njye nta bwoba mbifite kuko nsanzwe ndi umuhanga nabaga uwa mbere.”

Undi ati “Ubu nabanje kwiga Imibare n’Ikinyarwanda kuko ari byo duheraho. Niteguye neza kuko nari nabanje kureba ibindi bizamini uburyo biba biteye, ndumva nta kibazo mfite. Ndashimira Minisiteri y’Uburezi ko itadusibije.”

Ababyeyi b’aba bana na bo bagaragaje ko basanga icyemezo cyafashwe ari cyo cyari gikwiriye.

Iyamuremye Jean Bosco ati “Tumaze kumva ko bahawe amahirwe njye nk’umubyeyi nabishimiye Imana kandi nshimira na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yahaye aba bana amahirwe kugira ngo badacikanwa. Ababakopeje rwose bakwiye ibihano kuko bari barimo bahemukira abana.”

Inzobere mu burezi, Dr. Sebaganwa Alphonse, yavuze ko gukopera ikizamini bigira ingaruka ku hazaza mu burezi bw’umwana ku buryo bikwiye kurwanywa mu buryo bugaragara.

Ati “Bamwe mu bantu bakuru bafashije abana gukopera bituma babatakariza icyizere kuko baba babonye ko bashobora kubashyira mu kaga. Umwana ubwe na we ntiyigirira icyizere cy’uko hari icyo ashoboye gukora.”

“Ashobora kandi kujya atinya ibizamini kuko niba yafashwe akopera ikizamini ubu, icy’ubutaha kizaza umutima ugahagarare agikore nabi, avuga ko ibyabamubayeho ubushize bishobora kongera kumubaho.”

Uretse abana batangiye gusubiramo ikizamini bya Leta nk’igihano, Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abarimu n’abandi babigize uruhare mu kubakopeza na bo bagomba guhanwa hakurikijwe amategeko abigenga ndetse hari abatangiye gukurikiranwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages