Ni mu gihe kuva mu 2017 kugera mu 2025, imanza 9.087 z’imanza mbonezamubano, ubucuruzi, umurimo n’ubutegetsi zari zaregewe inkiko zakemutse binyuze muri iyo gahunda, harimo enye zifite agaciro ka miliyari 20.9 Frw.
Ibi byagarutsweho n’Ikigo gishinzwe ishyirwa mu bikorwa rya politiki yo gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’ubuhuza, ADR (Alternative Dispute Resolution), ubwo cyaganiraga n’itangazamakuru ku wa 14 Werurwe 2025.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Théophile Mbonera, avuga ko iyi politiki yagiyeho mu rwego rwo kugabanya imanza zijya mu nkiko ndetse n’ibirarane by’imanza inkiko zabaga zifite.
Avuga ko ibyo birarane byarengaga 60% gusa kuva hatangiye gukoreshwa ubu buryo bwo gukemura imanza hatisunzwe inkiko zimaze kugera kuri 54%.
Akomeza asobanura ko iyi politiki kandi igabanya umwanya umuntu ata mu nkiko aburana nyuma ugasanga no kubona ibyo yatsindiye na byo bigoranye.
Yongeyeho ko ishyigikira intego y’igihugu yo kubanisha neza abaturage kuko bituma n’abafitanye amakimbirane badafatana nk’abahanganye.
Ati “ Ntabwo tugaya uruhare rw’inkiko mu gukemura amakimbirane, ariko iyo zikemura amakimbirane hari utsinda n’utsindwa, biragoye ko wabona uwatsinzwe wanyuzwe, atari uko inkiko zaciye urubanza nabi ahubwo ari uko ari we wifuzaga gutsinda. Ibyo rero bituma ahorana ubwo burakari bigatuma yumva atanakomeza kubana na mugenzi we.”
Yavuze ko inyungu iri mu gukemura amakimbirane binyuze mu buhuza ari uko mwese mufata umwanzuro mwumvikanyeho bigatuma, ubucuti, ubumwe, imibanire myiza, iba ntamakemwa mu muryango cyangwa hagati y’abo bantu babiri.”
Mbonera yagaragaje ko ikibazo gihari ari icy’imyumvire y’abaturage bacyumva ko kujya mu nkiko ari byo byiza kurusha kujya mu bunzi nyamara birengagije umwanya n’amafaranga batakaza mu nkiko.
Avuga ko abandi bifashisha abunzi batabiherewe uburenganzira ndetse batabifiteho ubumenyi buhagije.
Politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko yashyizweho n’inama y’Abaminisitiri mu 2022 ndetse mu 2024 hashingwa Ikigo gishinzwe gushyira mu bikorwa iyi politiki.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!