Muri Kamena 2018 IGIHE yakoze inkuru igaragaza impungenge za bamwe mu bafite inzu mu Mujyi wa Huye bavugaga ko uwo mwobo ugenda utenguka ukegera inyubako zabo ku buryo hatagize igikorwa igice kimwe cy’umujyi gishobora kurindimuka
Kuri ubu ibikorwa byo kubaka uwo mwobo birarimbanyije kandi biri kujyana no kubaka imihanda ya kaburimbo ya kilometero zisaga esheshatu mu mushinga uzatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari esheshatu.
Umuyobozi w’umushinga wo kubaka iyo mihanda no gusana uwo mwobo, Sebudandi Alphonse, yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo uwo mwobo usanwe mu buryo burambye.
Ati “Icya mbere twakoze twashyizemo itaka kugira ngo dusibe umwobo, ubu icyiciro tugezeho ni icyo kuhatera ibiti n’ibyatsi bifata rya taka kugira ngo ritagenda; ariko mbere twabanje gukora imiyoboro y’amazi yo mu mujyi yose ku buryo tuyayobora neza.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André, yavuze ko umushinga wo kubaka iyo mihanda ya kilometero zisaga esheshatu no gusana umwobo wa Rwabayanga uzajyana no kubaka ‘rond point’ iri ahitwa ku Mukoni kuko hakunze guteza impanuka kubera imiterere y’aho y’umuhanda uhanamye.
Ati “Ikibazo twari dufite cya Rwabayanga yendaga gutwara inzu mu minsi iri imbere kiraba ari amateka [...] murabona ko iriya rond point ya Mukoni nta yari iriho, umuntu yaturukaga i Tumba yahoreye agakubitana n’uturutse i Cyarwa cyangwa mu muhanda mugari bagahita bakora impanuka.”
Biteganyijwe ko ibikorwa byose bizakorwa muri uwo mushinga bizaba byarangiye bitarenze tariki ya 20 Mutarama 2021.
Iyo mihanda ya kaburimbo mishya iri kubakwa ni umuhanda uva i Ngoma ukagera mu mujyi; unyura inyuma ya Mère du Verbe Hotel ukagera ku i Taba; uva mu i Rango ukagera i Cyeru ndetse.
Inkuru bifitanye isano: Hatagize igikorwa igice cy’Umujyi wa Huye gishobora kurindimuka kikagwa mu manga



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!