00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ILO na KinaRwanda byiyemeje gufasha ba rwiyemezamirimo bato guteza imbere ibikorwa byabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 June 2026 saa 01:55
Yasuwe :

Ku bufatanye bw’Ikigo Mpuzamahanga cy’Umurimo (ILO) na KinaRwanda, hashyizweho gahunda ya SIYB (Start and Improve Your Business) na DYB (Digitize Your Business) igamije gufasha ba rwiyemezamirimo bato kongera ubushobozi bwabo mu gutangiza, kuyobora no guteza imbere ibigo byabo by’ubucuruzi.

Mu cyiciro cya SYB ba rwiyemezamirimo bahabwa amahugurwa abafasha kumenya uko batangira kwikorera, n’uko bagenda bateza imbere ibikorwa byabo. Muri DYB bwo bigishwa uko bakwifashisha ikoranabuhanga mu byo bakora byose.

Mu cyiciro cya mbere, ba rwiyemezamirimo 125 bahawe amahugurwa ya SIYB na DYB mu turere twa Musanze, Huye na Muhanga. Aya mahugurwa yabafashije kongera ubumenyi mu gucunga imari, gutegura igenamigambi ry’ubucuruzi, gushaka amasoko, gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi no guteza imbere ibikorwa byabo.

Buri cyiciro cy’amahugurwa kimara iminsi itanu, nyuma yaho buri rwiyemezamirimo agakurikiranwa mu gihe cy’amezi atandatu hagamijwe kumufasha gushyira mu bikorwa ibyo yize no gukomeza guteza imbere ubucuruzi bwe.

Muri rusange, gahunda yagize uruhare mu gutuma abantu 506 barimo abagore 240 babona imirimo, binyuze mu guteza imbere ubucuruzi n’imishinga yabo.

Abatabiriye aya mahugurwa bagaragaza ko bungutse ubumenyi bwabafashije kunoza imiyoborere y’ubucuruzi, kongera inyungu no guhanga imirimo mishya.

Nyuma y’icyiciro cya mbere, ILO ku bufatanye na KinaRwanda yatangiye kwandika abazitabira icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa ya SIYB na DYB (Digitize Your Business) kizabera mu Mujyi wa Kigali, i Kayonza n’i Nyagatare.

Iki cyiciro gishya kizahugura ba rwiyemezamirimo 425, hagamijwe gukomeza kubaka ubushobozi bwabo, guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, kongera umusaruro no guhanga imirimo myinshi hirya no hino mu gihugu.

Aya mahugurwa ahuza inyigisho za SIYB n’iza DYB, hagamijwe gutuma ba rwiyemezamirimo babasha guhangana ku isoko no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bubafasha gutera imbere.

Abifuza kwiyandikisha muri iki cyiciro gishya basabwe kuzuza ifishi iboneka kuri iyi link.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages