Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philibert Nsengimana avuga ko muri iki gihe ikoranabuhanga ryabaye umwuga nk’indi yose.
Yabitangaje kuwa 30 Gicurasi 2013, mu karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga ubwo yatangizaga ibikorwa by’iminsi ibiri byo gushishikariza abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo ya buri munsi.
Minisitiri Nsengimana yagize ati “Mu gihe cyashize abantu bavugaga ko umwuga ari ubuhinzi indi iza nk’amahirwe. Ubu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryabaye umwuga. Niba ushaka gushora imari, shora mu ikoranabuhanga”
Yagaragaje ko ikoranabuhanga ari imwe mu nkingi zo kugera ku ntego z’icyerekezo 2020; bityo asaba ikoreshwa ryaryo mu nzego zose.
Guverineri w’Intara y’I Burasirazuba, Odette Uwamariya yasabye abaturage gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo bagere ku iterambere rirambye.
Eric Munyawera utuye mu Murenge wa Rwimiyaga yatangaje ko ubu yishimira ko ikoranabuhanga rya Interineti risigaye rimufasha kuvugana na bagenzi be baba hanze; anongeraho ko ubu basigaye babasha kuzuza impapuro zimwe na zimwe bakoresheje ikoranabuhanga.
Iyo minisiteri ivuga ko igikorwa yatangije i Nyagatare kiri muri gahunda zo gukomeza gushishikariza abanyarwanda kubyaza inyungu ikoranabuhanga no kuryigisha.



















TANGA IGITEKEREZO