00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga rigezweho n’icyizere mu baturage: Imyaka 25 ya Polisi y’u Rwanda

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 28 May 2026 saa 07:44
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda (RNP) imaze imyaka 25 yagaragaje ko icyizere mu kurinda abaturage n’ibyabo kiri byo yashyize ku isonga ndetse inimakaza ikoranabuhanga rigezweho rituma imikorere yayo irushaho kunoga.

Ibyo byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface mu kiganiro yagiranye na RBA.

RNP yashinzwe ku itariki 16 Kamena 2000 nyuma yo guhuza polisi eshatu ari zo Gendarmerie Nationale, Police Communale na Police Judiciaire.

ACP Rutikanga yavuze ko yashinzwe igomba gukorana n’abaturage cyane mu gucunga abantu n’ibyabo kandi bafatanyije, ariko ko byasabaga kubaka ubushobozi mu buryo bunyuranye ngo bigerweho.

Ati “Ni Polisi yitaye ku gushaka ibikoresho bigezweho n’ikoranabuhanga ngo irusheho gutanga serivisi nziza no gucunga umutekano neza no kwihutisha ubutabazi. Ikindi ni ukugira amakuru atuma ubuyobozi bufata ibyemezo bikwiriye.”

Ibyo byanajyanye no kuzamura ubushobozi bw’Abapolisi ubwabo bituma mu gihugu umutekano w’abaturage n’uw’ibyabo wiyongera bizamura n’uw’Igihugu muri rusange.

ACP Rutikanga yavuze ko bakorana n’abaturage mu bikorwa birimo ubuvuzi, kubakira abatishoboye, kuboroza inka n’andi matungo, kubaka amateme, gufatanya mu kungabunga ibidukikije n’ibindi.

Ati “Ibyo byose ni ibikorwa byagiye bikorwa mu myaka 25 ishize n’ubu tugikora kugira ngo turusheho kwegera abaturage na bo batwegere bumve ko umutekano ubanza guhera mu buzima busanzwe.”

Guhutaza abaturage byabaye amateka

ACP Rutikanga yavuze ko inzego z’umutekano zabanjirije RNP nubwo zakoraga ariko hari ibyo zitakoraga neza nko guhutaza abaturage bituma muri RNP biba ikintu bagendera kure cyane kuko umuturage ari we bakorera.

Ati “Izo nzego zarakoraga ariko mu byo zitakoze neza harimo guhutaza abaturage n’uburyo zatangaga serivisi zo gucunga umutekano harimo ivangura. Ikindi gikomeye kurusha ibindi ni uburyo zijanditse mu bikorwa bya Jenoside byo kwica abantu mu 1994. Izo nzego zarimo bamwe mu bazikoreyemo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntabwo ari zo wari gushingiraho ngo wongere wubake icyizere mu baturage.”

Yagaragaje ko byari ngombwa gushyiraho urundi rwego rushya rwo kongera kubaka icyizere muri rubanda kandi bagakorana kugira ngo babone ko gufatanya bishoboka mu gucunga umutekano nta kwishishanya.

ACP Rutikanga yavuze ko ari yo mpamvu bashoye cyane mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho harimo gukoresha drones, robots, camera zo ku muhanda, imodoka zizimya umuriro ku nzu ndende n’ibindi.
Ati “Hari n’irindi koranabuhanga ry’indege ikora nijoro n’ubwato bukora nijoro mu mazi burimo ikoranabuhanga. [...]. Ibyo byose bifite aho bihurizwa mu ikoranabuhanga rikoreshwa n’Abapolisi b’Abanyarwanda bize mu Rwanda barikoresha bakegeranya amakuru agafasha gukora ubutabazi bwihuse no gutegura ingamba z’igihe kirekire.”

Ku kijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho, yongeyeho ko uretse kwihutisha akazi mu gutanga amakuru no kuyabika neza, undi mumaro waryo ari uko rifasha kwirinda ruswa no kubogama mu gufata ibyemezo hagati y’Umupolisi n’abaturage.

Umuvugizi wa RNP, ACP Rutikanga Biniface yavuze ko ikoranabuhanga rigezweho n’icyizere mu baturage ari kimwe mu byitaweho mu myaka 25 Polisi imaze
Polisi y'u Rwanda irangwa n'ubufatanye bw'abagabo n'abagore
Abaturage na Polisi y'u Rwanda bafatanya mu kwicungira umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages