00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiyede; akazi kanzwe n’abatakazi gakomeje guteza imbere abakuye amaboko mu mifuka

Yanditswe na Mutangana Elie
Kuya 5 September 2026 saa 02:05
Yasuwe :

Hari abantu bagifite imyumvire y’uko hari akazi bumva ko gaciriritse cyangwa se ko hari abo kagenewe ku buryo bo batagakora kabone nubwo baba bicira isazi mu jisho, ariko mu by’ukuri batazi umugati ukihishemo uribwa n’uwatinyutse kugakora.

Hari igihe uganira n’umuntu wamubaza uko ahagaze mu mufuka cyangwa se niba afite akazi maze akagusubiza akuganyira ngo, "Ndakennye nabuze n’ak’ikiyede".

Mu by’ukuri si uko aba ashatse kuvuga ko akazi k’ikiyede kabuze, ahubwo ni uko abenshi batekereza ko ari akazi gahemba make cyane ashoboka, kandi gasuzuguritse.

Gusa ku rundi ruhande hari n’abumva ko ako kazi ariko kavunanye cyane kurusha utundi ku buryo kugakora ari bimwe bya ’mbuze uko ngira’.

Gusa ukuri guhari kuratangaje kuko ako kazi gashobora kwinjiriza ugakora amafaranga menshi.

Muri iyi inkuru tugiye kuvuga kuri aka kazi, turebe ishusho yako ndetse n’ahazaza hako mu Rwanda ku buryo bamwe uko bagatekereza bushobora guhinduka.

Ubundi ijambo umuyede rikomoka ku ijambo ry’Igifaransa "aide-maçon", bivuze; umuntu ufasha umwubatsi.

Muri iyi minsi iyo uzengurutse mu mijyi yo mu Rwanda cyane cyane muri Kigali usanga insisiro zitandukanye zirimo abantu bakora ako kazi kandi babanye n’abandi bantu aho baba bacumbitse.

Mu Mujyi wa Kigali ushobora kwinjira mu gipangu ugasanga gicumbitsemo abantu batandukanye; abakozi ba leta, abacuruzi, abamotari n’abandi, ariko nanone ugasanga harimo n’abakora akazi k’ikiyede.

Aha igitangaje si icyo ahubwo ni uko ushobora gusanga abo bayede bashobora gucumbika mu nzu inganya agaciro n’izindi nzu abo bandi bacumbitsemo, barya bimwe ku buryo no kwizigama usanga banaganya cyangwa bakanabarusha.

Umuyede w’i Kigali abayeho gute?

Umwe mu bakora aka kazi waganiriye na IGIHE, yavuze ko aka kazi kihishemo amafaranga abenshi bakora ibindi badashobora kwinjiza.

Yavuze ko ubuyede buri mu mirimo ushobora gukora ukaba wakemura ikibazo kikugwiririye dore ko akenshi abakora aka kazi baba bahembwa mu minsi 15 (une quinzaine). Ku rundi ruhande, hari n’abakora ku munsi amafaranga bayatahana.

Protais Habaruremana ukora mu mushinga w’inyubako za Savannah Greek ziri kubakwa i Nyarutarama yahishuye ko imishinga y’ubwubatsi iri mu itanga akazi cyane dore ko nko muri uwo mushinga usanga ushobora kumara igihe kirerekire ku buryo uwatangiranye na wo ashobora kuhavana igishoro cy’ubuzima.

Yagize ati “Hano umuyede ahembwa 4000 Frw ku munsi, bivuze ko ashobora kwinjiza asaga ibihumbi 120 Frw ku kwezi. Ibi bivuze ko hari ibyiciro byinshi by’abakora indi mirimo itandukanye ashobora kurusha kwinjiza".

Habaruremana yongeyeho ko amafaranga abayede babarirwa ku munsi agenda atandukana bitewe n’ubwoko bw’umushinga w’ubwubatsi ndetse n’igihe uba uzamara.

Ati “Haraho umuyede ahembwa kuva ku 6000 Frw kugeza ku 7000 Frw. Iyo umushinga uzamara igihe gito."

Undi waganiriye na IGIHE ukomoka mu Karere ka Ngororero yahamije ko mu myaka ibiri amaze i Kigali akora aka kazi amaze kwiteza imbere biciye mu gukora ikiyede.

Kuri ubu, iwabo ku ivuko amaze kugura amatungo menshi magufi aho ayaragiza abandi ku buryo n’iyo yahura n’ikibazo ari i Kigali atabura uko agikemura.

Arakomeza ati “Amafaranga nkura muri aka kazi ndayizigama biciye mu bworozi kugira ngo akabazo kose nahura na ko ngakemure. Mfite gahunda y’uko amatungo yanjye niyororoka, nzaka ikibanza ababyeyi maze nubake ubundi ndongore".

Ikiyede, umurimo Abanya-Kigali bagikerensa

Iyo uzengurutse mu bakora aka kazi usanga abenshi ari abakomoka mu ntara. Muri aba, usanga abenshi ari ababa baracikirije amashuri cyangwa abandi bagiye i Kigali ku bw’izindi mpamvu nyuma bagahitamo gukora aka kazi.

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko mu mubare w’abimuka bava mu ntara bajya i Kigali gushaka akazi abenshi baba bagiye gukora ikiyede cyangwa bakisanga ubuzima ari ho buberekeje.

Imibare igaragaza ko abatagera ku 10% ari bo ushobora gusanga muri aka kazi baravukiye mu mujyi wa Kigali.

Raporo yakozwe n’ikigo gitanga amakuru ajyamye n’isoko ry’umurimo mu Rwanda, Rwanda Labour Market Information System (RLIS), yagaragaje ko Intara y’Amajyepfo iza imbere mu kugira abayikomokamo benshi bakora ikiyede i Kigali, mu gihe Akarere ka Gasabo ari ko gafite bacye bagakomokamo bakora aka kazi.

Mu gihe u Rwanda rukomeje gutera imbere, urwego rw’ubwubatsi ruri muziyoboye izindi mu kugaragaza iterambere ry’igihugu ndetse no guhindura imibereho y’abantu biciye mu gutanga akazi.

Muri kwezi kwa Mata 2025, Urwego ry’Igihugu rw’ Iterambere, RD, rwasohoye raporo igaragaza ko urwego rw’ubwubatsi mu Rwanda ari rwo ruyoboye izindi mu gukurura ishoramari yaba iryo hanze ndetse n’iryo mu gihugu imbere.

Imibare igaragaza ko uru rwego rwakuruye ishoramari ribariwa muri milliyari 855$. Byitezwe ko kandi iri shoramari rizakomeza kwiyongera.

Imibare kandi igaragaza ko Umujyi wa Kigali ari wo wiganjemo ishoramari mu bwubatsi ugereranyije no mu bindi bice by’igihugu.

Ikiyede mu Rwanda ni akazi kanzwe n’abatakazi gakomeje guteza imbere abakuye amaboko mu mifuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages