00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe y’igihugu y’amagare isenyutse habura icyumweru ngo Tour du Rwanda itangire

Yanditswe na

NTWALI John Williams na Peter Aimable

Kuya 9 November 2015 saa 07:56
Yasuwe :

Mu gihe habura iminsi irindwi ngo Irushanwa Mpuzamahanga Tour du Rwanda ritangire, amakipe atatu agize ikipe y’u Rwanda yamaze gusenyuka, mu bakinnyi 15 bari kuzaserukira u Rwanda hasigayemo babiri gusa.

Ku ruhande rumwe ntibitunguranye kuba iyi kipe isenyutse, kuko hari hashize iminsi havugwa urunturuntu n’ubwizerane bucye hagati y’abakinnyi n’ubuyobozi bwa FERWACY , ariko ku rundi ruhande biratunguranye kuko nta muntu witeze ko mu cyumweru kimwe mbere y’irushanwa Abanyarwanda bazaryakira bashobora kuryivanamo.

Abakinnyi banze gukina iri rushanwa nyuma y’uko basabye kubanza guhabwa amadolari ibihumbi bitatu (asaga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda) ariko ubuyobozi bubatera utwatsi.

Mu rwandiko iri shyirahamwe ryageneye itangazamakuru, abakinnyi barimo Hadi Janvier (kapiteni wa Team Kalisimbi), Abraham Ruhumuriza (kapiteni wa Team Akagera) na Ndayisenga Valens watwaye Tour du Rwanda iheruka, bose basabye ko bagomba guhabwa ibihumbi bitatu by’amadolari ya Amerika ($3000) buri umwe kugira ngo bazemere kwitabira Tour du Rwanda 2015 igomba gutangira tariki 15 Ugushyingo igasozwa tariki ya 22 Ugushyingo 2015.

Ishusho Ikipe y’amagare yari ifite mu Banyarwanda

Ibi bibayeho mu gihe mu mwaka ushize ikipe y’u Rwanda mu mukino w’amagare ariyo yegukanye iri rushanwa rimaze kumeyekana ku rwego Mpuzamahanga rikaba rinitabirwa n’abaturutse mu byerekezo byose by’Isi. Gutsinda kwabo kwabereye ibyishimo ntagereranywa Abanyarwanda kuva ku bo hasi kugera ku buyobozi bukuru bw’Igihugu bwanabakiriye bukabashimira.

Icyo gihe Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye batangiye kuvuga ko byari bikwiye ko imbaraga nyinshi mu mikino zashyirwa mu magare kuko ariho bagaragaza umusaruro kurenza indi mikino, kandi koko na nyuma yaho n’amarushanwa mpuzamahanga u Rwanda rwitabiriye mu masiganwa, ikipe y’amagare y’u Rwanda yakomeje kwitwara neza muri rusange no ku bakinnyi ku giti cyabo by’umwihariko.

Kuba ikipe y’u Rwanda isiganwa ku magare yari igeze ku rwego rwishimirwa na benshi, ni umusaruro w’imyaka ine, yaranzwe no gushaka abakinnyi beza, guhuza imbaraga, kongera imyitozo, no kwitabira amarushanwa Mpuzamahanga abatinyura kurushaho.

Ikibazo kijya kuvuka …

Ubu bwumvikane bucye bwatangiye kuwa Kane w’icyumweru gishize, ubwo hari hashojwe umuhango wo gutangaza abakinnyi bazahagararira u Rwanda ndetse no kumurika amagare Perezida wa Repubulika yageneye Team Rwanda.

Abakinnyi batatu twavuze haruguru ( Hadi Janvier, Abraham Ruhumuriza na Ndayisenga Valens ) ngo begereye umutoza Sterling Magnell bamumenyesha gahunda bafite yo kwigaragambya, uyu mutoza agerageza kubagira inama ariko ngo bamwima amatwi.

Kuri uyu wa gatandatu, komite nyobozi ya FERWACY iyobowe na Perezida wayo Bayingana Aimable, Visi Perezida Bizimana Festus, Umunyamabanga Rwabusaza Thierry, baherecyejwe na Sempoma Felix (umuyobozi wa Team Benediction) na Jean Baptiste Rugamba (umuyobozi wa Team Les Amis Sportif) bagiye i Musanze aho Team Rwanda ikambitse.

Bahageze bakuyemo abakinnyi batatu (twavuze haruguru) babaha amasaha 48 yo kwandikira Minisiteri y’Umuco na Siporo basaba imbabazi.

Nyuma, iyi komite yagiranye indi nama n’abakinnyi 13 basigaye, inama irangiye abakinnyi bajya mu byumba byabo bafata ibikoresho byabo bavuga ko badashobora kuzitabira Tour du Rwanda batarahabwa ibihumbi bitatu by’amadolari. Aba bakinnyi bahise bava mu kigo barigendera.

Perezida wa Repubulika we yubahirije amasezerano

Ubwo bakirwaga n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, abakinnyi basiganwa ku magare barabyishimiye cyane, banasezerana ko bazahora bahesha ishema igihugu. Perezida Paul Kagame yabemereye inkunga n’ubufasha bazamukeneraho, ku ikubitiro abemerera amagare ya kinyamwuga, azabafasha kurushaho guhangana n’abaturuka mu mahanga bafite amagare meza kurusha ayo abakinnyi b’u Rwanda bahoranye.

Nyuma yo kwandika amateka, Perezida Kagame yakiriye Team Rwanda abasezeranya kubaba hafi bategura amarushanwa ari imbere

Amagare bemerewe na Perezida wa Repubulika bayagejejweho aho bitoreza i Musanze kuwa Kane tariki ya 05 Ugushyingo 2015, bayashyikirizwa na Minisitiri Uwacu Julienne ufite Siporo mu nshingano ze. Abagize ikipi y’amagare y’u Rwanda bahawe amagare 18 afite rimwe rimwe agaciro k’amadolari 14000 (Miliyoni 10 mu Manyarwanda) n’andi atatu afite agaciro ka miliyoni 15 z’Amafaranga (20 000 U$D)

Amaherezo byahumiye ku mirari…

Abakinnyi bamenyesheje FERWACY ko bifuza amadolari ibihumbi bitatu (asaga Miliyoni ebyiri), bategereza igisubizo, bakibona gisharira nyuma y’iminsi ibiri, kuwa gatandatu babwirwa ko aho kuyahabwa bazinga ibyabo.

Niko byagenze, 13 kuri 15 bazinga utwangushye barataha, FERWACY isohora itangazo rivuga ko yahitamo gutangiria ku busa aho gukorana n’abadafite ikinyabupfura.

Kapiteni wa Team Rwanda, Byukusenge Nathan na murumuna we Karegeya Jeremy, nibo bakinnyi batagaragaye muri iyi myigaragambyo.

“Twabafashe ntacyo muri cyo, tubagira ibitangaza”

Itangazo rya FERWACY riragaragaza ko ngo hatanzwe byinshi kuri aba bakinnyi, bakavanwa ku busa bakamenyekanishwa ku rwego rw’Isi. (.. have brought them from nothing to being on the World stage...) Itangazo rikomeza rivuga ko hari abana benshi bashoboye kandi bafite uburere/ikinyabupfura (Discipline) bazategurwamo ikipe nziza y’ahazaza.

Iri tangazo rikomeza rigira riti "Byarutwa tugahera kuri zero aho gukomerezanya n’abantu batagira ikinyabupfura. Dufite (mu Rwanda) impano nyinshi mu gihugu, tuzashyira ingufu mu kwegeranya abafite impano (talent detection) tunakomeza kubaka ikipe ikomeye irimo abantu bakunda igihugu."

Iri tangazo rishimangira ko abakinnyi basezeye bahawe amasaha 48 yo gusaba imbabazi, batabikora bagasezererwa burundu.

Itangazo ku buryo burambuye

Abakinnyi bikuye mu irushanwa ni:

Abagize ikipi ya Kalisimbi bose

1. Nsengimana Jean Bosco
2. Uwizeyimana Bonaventure
3. Byukusenge Patrick
4. Hadi Janvier (kapiteni)
5. Valens Ndayisenga

Bane kuri Batanu mu bagize Ikipi ya Akagera

1. Biziyaremye Joseph
2. Uwizeye Jean Claude
3. Aleluya Joseph
4. Ruhumuriza Abraham (kapiteni)

Bane kuri Batanu mu bagize ikipi ya Muhabura

1. Hakuzimana Camera
2. Gasore Hategeka
3. Bintunimana Emile
4. Tuyishimire Ephrem

Biteganyijwe ko iri rushanwa Mpuzamahanga “Tour du Rwanda” ritangira ku Cyumweru tariki ya 15/11/2015 rigasozwa kuwa 22/11/2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages