00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye gufungura Ikigo cyakira abagiye kurangiza igifungo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 December 2024 saa 02:21
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yatangaje ko ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abagiye kurangiza igifungo (Halfway homes) kizatangira imirimo yacyo muri Gashyantare 2025.

Yagaragaje ko igice cya mbere kiri kubakwa mu Karere ka Rwamagana, kigeze ku musozo kandi hazatangira hakirwa abagororwa b’igitsina gore bagera kuri 250.

Minisitiri Dr. Ugirashebuja yabigarutseho mu Nama y’Abagize Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, yateranye ku wa 19 Ukuboza 2024.

Yagize ati “Imirimo y’icyiciro cya mbere igeze ku musozo, aho tuzatangirira ku bagororwa b’igitsina gore bagera kuri 250 muri Gashyantare 2025. Iki kigo kizatangira gukora umwaka utaha.”

Yagaragaje ko mu gihe imirimo y’igeragezwa ry’ubwo buryo yatanga umusaruro, bizatuma hubakwa ibigo nk’ibyo hirya no hino mu gihugu ku buryo bizafasha ku bagororwa bari gusoza igifungo.

Ati “Twizera ko iki gice cy’igeragezwa nigikora neza, bizagenda byegerezwa n’ahandi hose.”

Yagaragaje ko abari muri icyo kigo bashobora kuzajya bemererwa gusohoka bakaba bamenyera sosiyete bagiye gusubiramo nyuma yo kugororwa.

Ati “Mu gihe umuntu yenda kurangiza igihano azaba yarakatiwe, kugira ngo atangire kumenyera ko agiye gusubira muri sosiyete azajya ajya muri icyo kigo gitandukanye n’igororero.”

Yakomeje ati “Urimo yemerewe kuba yasohoka akaba yagaruka nimugoroba ngo sosiyete agiye kujyamo itangire imwakire kandi na we amenye uko sosiyete agiye gusubiramo nyuma yo kugororwa imeze.”

Dr. Ugirashebuja yasabye Abavoka kandi kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ndetse n’iy’ubutabera mpanabyaha.

Biteganyijwe ko muri icyo kigo hazajya hafatwa umuntu ufunzwe usigaje igihe gito ngo asoze ibihano bye asubire mu buzima busanzwe (Half Way Home Social Reintegration). Muri iki kigo, abarimo bazajya bigishwa gahunda za leta, uburere mboneragihugu, imyuga itandukanye izabafasha kwibeshaho bageze mu buzima busanzwe n’ibindi.

Abazajya bahajyanwa ni ababura igihe gito ngo basoze ibihano byabo bari mu magororero yose mu gihugu, bakazajya bakusanyirizwa aho hantu hateganyijwe, ndetse muri icyo gihe abazaba bari muri icyo kigo imiryango yabo izaba yemerewe kubageraho, bagahabwa umwanya uhagije wo kuganira, mu rwego rwo gusabana bakazasoza ibihano baramaze kwiyumva mu muryango Nyarwanda.

Uyu mushinga ujya gutekerezwaho, byaturutse kuri bamwe basoza ibihano by’ibyaha bakoze ariko bagasubira mu igororero nyuma y’igihe gito, hatekerezwa uburyo bwafabasha kutagwa mu bindi byaha.

Minisitiri w'Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yatangaje ko icyo kigo kizatangira gukora mu 2025
Me Nkundabarashi Moïse agaragariza Abavoka ibyagezweho mu mwaka ushize
Urugaga rw'Abavoka rugizwe n'abarenga 1600
Ni inama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye

Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .