00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigo ‘AMS’ kigiye gushyira ku isoko ry’u Rwanda impapuro mpeshamwenda za miliyari 5 Frw

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 21 July 2025 saa 03:28
Yasuwe :

Ikigo gitanga serivisi zo kugemura ibikoresho byo kwa muganga, ’Africa Medical Supplier Plc (AMS)’ cyatangaje ko kigiye gushyira hanze impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 5 Frw, zizagurishirizwa ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda kuva ku itariki 22 Kanama.

Izi mpapuro mpeshamwenda zizamara imyaka itanu, aho AMS izaba yishyura inyungu ya 13,25% ku mwaka, ariko inyungu ikazajya yishyurwa kabiri buri mwaka, nyuma y’amezi atandatu.

Igishoro gito gishoboka ni miliyoni 1 Frw, mu gihe AMS izatangira kwishyura amafaranga yashowe n’abashoramari, nyuma y’amezi 18, ubwo ni muri Gashyantare, 2027.

Muri make, niba warashoye nka miliyoni 1 Frw muri izi mpapuro mpeshamwenda, uzajya uhabwa inyungu ya 66,250 Frw buri nyuma y’amezi atandatu.

Kuva muri Gashyantare 2027, AMS izatangira gutanga inyungu hongeweho igishoro cyashowe mu kugura izi mpapuro mpeshamwenda. Ibi bizakomeza kugeza muri Kanama 2030 izi mpapuro zikuwe ku isoko.

Ayo mezi 18 mbere yo gutangira kwishyura inyungu hongeweho igishoro, azafasha AMS mu kurushaho kwagura ishoramari ryayo kugira ngo igere ku ntego yihaye.

AMS kandi izakoresha igice cy’aya mafaranga mu kwishyura umwenda ifite, uzishyurwa mu madolari akoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku bifuza kugura izi mpapuro mpeshamwenda, bazatangira gutanga ubusabe bwabo hagati y’itariki ya 24 Nyakanga n’itariki 7 Kanama 2025. Nyuma yaho, izi mpupuro mpeshamwenda zizashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda zitangire kugurishwa, kuva ku itariki ya 22 Kanama 2025.

Muri rusange, iki kigo gihagaze neza mu bijyanye n’imari cyane ko cyinjije miliyari 18,5 Frw, arimo inyungu ya miliyoni 681 Frw.

Mu myaka ine ishize, hagati ya 2020 na 2024, AMS yinjije miliyari 45 Frw.

AMS ni ikigo kizwi cyane mu Rwanda mu bijyanye no gukwirakwiza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga. Gikorana n’ibitaro, amavuriro, farumasi, ibigo nderabuzima, imiryango itegamiye kuri leta, amashami y’Umuryango w’Abibumbye na porogaramu za Minisiteri y’Ubuzima.

Magingo aya gikorana n’abakiliya 400 aho gitanga serivisi zo kubagezaho ibyo bakeneye, kubishyira aho bigomba kuba biri mu buryo bwizewe (installation) ndetse no gukomeza kubikurikirana nyuma yo kubigurisha.

Bimwe mu byo iki kigo gikora bigamije guhangana n’indwara zitandura zirimo diabetes, indwara z’umutima, indwara z’ubuhumekero n’indwara z’impyiko.

Mu bikoresho gitanga harimo ibikoresho byo kwa muganga nk’ameza, intebe n’ibindi, ibikoresho byifashishwa mu gupima umuntu mu buryo bwihuse, imiti, ibikoresho bipima umuriro, ibikoresho byo muri laboratwari n’ibindi.

Magingo aya iki kigo gikorera mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazzaville gusa gifite imigambi yo kwagura ibikorwa, birimo ibyo kwita ku bikoresho byo kwa muganga.

Ibihugu AMS ihanze amaso harimo Guinée Conakry na Repubulika ya Centrafrique.

Ni ikigo kandi gitanga icyizere mu bijyanye no gukomeza kubona amasoko n’amafaranga azagifasha kwagura ibikorwa. Nk’ubu cyamaze kubona amasoko ya Leta y’u Rwanda afite agaciro ka miliyari 17,4 Frw, mu gihe cyifuza kujya cyinjiza nibura miliyari 2 Frw aturutse mu bigo by’abikorera n’imiryango itegamiye kuri leta.

Mu mahanga, AMS imaze gusinya amasezerano afite agaciro ka miliyari 13 Frw mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazzaville.

Umuyobozi Mukuru, akaba n’uwashinze AMS, Fabrice Shema Ngoga, yavuze ko amafaranga bazakura muri izi mpapuro mpeshamwenda azakoreshwa mu "kongera ishoramari no kwagura ubushobozi bwacu bwo gutanga serivisi, ibizatuma turushaho kugira ubushobozi mu gihe kirekire."

Yashimangiye ko "ubu buryo [bwo kubona igishoro] buduhuza n’abashoramari dusangiye icyerekezo cy’aho buri Munyarwanda wese agera kuri serivisi z’ubuzima kandi zihendutse. Ni intsinzi kuri AMS n’abashoramari."

Kuri uyu wa Mbere, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) rwatanze uburenganzira bw’uko AMS ishobora gushyira izi mpapuro mpeshamwenda ku isoko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages