00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiganiro na Col Kabanda, Umuyobozi Mushya wa RIB: Yasubije abavuga ko uru rwego rufunga cyane

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 April 2025 saa 01:58
Yasuwe :

Imyaka umunani irashize RIB itangiye gukora nk’Urwego rw’Ubugenzacyaha. Umuyobozi warwo wa kabiri kuva rwatangira izi nshingano, amaze ibyumweru bitatu atangiye imirimo mishya.

Ni Col Pacifique Kayigamba Kabanda wasimbuye Col (Rtd) Jeannot K Ruhunga. Mu kiganiro na IGIHE, Col Kabanda yavuze ku byo agiye kwibandaho mu mirimo ye, yizeza Abanyarwanda ko urwego ayoboye ruzakomeza gutanga umusanzu mu gukumira no gukurikirana abishora mu byaha.

Yasubije kandi abamaze igihe bavuga ko RIB ikunda gufunga cyane ku buryo umuntu wese ikurikirana, yisanga afunzwe, avuga ko atari byo kuko abagera kuri 60% bakurikiranwa badafunzwe.

Ni cyo kiganiro cya mbere Col Kabanda yagiranye n’itangazamakuru kuva yatangira inshingano nshya.

Col Pacifique Kayigamba Kabanda yijeje abaturarwanda ko RIB izakomeza kurwanya ibyaha no gukurikirana ababigizemo uruhare

Hashize iminsi mike mutangiye inshingano zo kuyobora RIB, mwakiriye mute icyizere mwagiriwe n’Umukuru w’Igihugu?

Col Kabanda: Icyo nababwira ni uko twabyakiriye neza cyane, ni iby’agaciro kenshi kugirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu akaguha inshingano zo kuyobora urwego rushimwa n’abayobozi ndetse n’abaturage muri rusange.

Ikindi ni amahirwe Umukuru w’Iguhugu aba yaguhaye kugira ngo utange umusanzu wawe mu kubaka igihugu n’urwego rw’ubutabera. Mbiha agaciro gakomeye.

Mu minsi mike mumaze mu mirimo, mwasanze RIB ihagaze ite?

Umunsi narahiriraga inshingano zo kuyobora RIB, Umukuru w’Igihugu ari nawe Mugaba w’Ikirenga wacu yabanje gushima uru rwego aho rugeze ariko anatanga umurongo, ni wo ngomba kugenderaho kugira ngo ntange umusanzu wanjye, ariko ubundi nasanze RIB ihagaze neza, kuko ni Urwego rwizewe n’abaturage. Ibi bikagaragarira mu bantu twakira buri munsi, bagana RIB kuko baba bayifitiye icyizere.

Ni ibiki muzibandaho ku buyobozi bwanyu mushingiye ku byo uwo musimbuye yakoze?

Ibintu by’ingenzi nzibandaho ndabishingira ku mpanuro zatanzwe na Perezida wa Repubulika ubwo narahiriraga izi nshingano. Mu mpanuro ze twasabwe gukomeza gukora kinyamwuga, ni ikintu gikomeye.

Yadusabye gukorana n’izindi nzego, kurangwa n’ubunyangamugayo, gukoresha imbaraga zose zishoboka mu guhangana n’ibyaha by’inzaduka, no gukomeza kubaka ubushobozi ariko cyane cyane binyuze mu bushakashatsi busesuye ku byaha.

Gukoresha ikoranabunga mu gushaka ibimenyetso ndetse no gukoresha ikoranabunga rigezweho ry’ubwenge buhangano (AI) kugira ngo haboneke ubutabera, kandi ibikorwa byose bigomba kujyana no gushyira umuturage ku isonga.

Ibi rero nzabishingira ku musingi uwo nasimbuye yashizeho, mu gutanga serivisi inoze ku Banyarwanda n’abatugana bose, kongera ubumenyi n’ubushishozi bituma akazi ka buri munsi kagenda neza.

Amabwiriza ndetse n’imirongo ngenderwaho twahawe, njye n’abo dukorana tuzashyiramo imbaraga kugira ngo tubyubahirize.

Mu minsi yashize, abantu bakunze kuvuga ko RIB ikunda gufunga cyane, mubivugaho iki?

Dukunda natwe kubyumva ariko icyo nakubwira ni uko RIB ntabwo ifunga nk’uko abantu babivuga. N’iyo dufunze, ntabwo dufunga umuntu urengana, ntabwo dufunga umuntu utakoze icyaha. Ibyo dukora byose bigendera ku byo amategeko ateganya.

Urebye neza umubare w’ibirego twakira ku munsi n’abo dukurikirana dufunze usanga abangana na 60% bakurikiranwa badafunze, 30% bagakurikiranwa bafunze, naho 10% usanga ari abakurikiranwa bagishakishwa.

Ikindi kandi, buriya hari n’urundi ruhande ruvuga ko ahubwo RIB idafunga, ugasanga iyo mivugire iterwa n’uruhande ubivuga aherereye ho. Umuntu ufite uwe ufunzwe kubera icyaha acyekwaho, avuga ko RIB ifunga cyane ariko uwakorewe icyaha, umubajije avuga ko ahubwo RIB idafunga.

Ibyo birumvikana, icy’ingenzi ni uko Ubugenzacyaha bufunga igihe ari ngombwa, turashishoza, tukareba uburemere bw’icyaha, tureba icyo amategeko ateganya tugafata icyemezo gikwiriye cyane cyane hagendewe ku buremere bw’icyaha.

Hari ibyaha bikigaragara ku rwego rwo hejuru muri sosiyete: Ruswa, ibyo gusambanya abana n’ibindi, ni uwuhe musanzu wanyu mu kubirwanya?

Ibyaha bikorwa ni byinshi, ariko hari ibigomba kwitabwaho cyane kubera uburemere n’ingaruka bitera muri sosiyete. Ntibivuze ko n’ibindi bitazitabwaho, kubera uburemere bw’ibyo byaha niho dushyira imbagara. Urugero nka ruswa, kunyereza umutungo wa leta, ibyaha byo gusambanya abana n’ibindi.

Icyo nkwizeza ni uko ibyo byaha byose bikomeye, ubugenzacyaha ntabwo bushobora kubyihanganira ni yo mpamvu tuza gukomeza ingamba zo gukumira ibyo byaha, kubera ko icy’ingenzi ntabwo ari uguhana ni ukubanza no gukumira, ariko n’undi wese wakoze ibyo byaha agomba guhanwa. Izo mbaraga turazishyiramo kugira ngo ibyo byaha tubihashye.

Turi mu bihe aho ibyaha byinshi bisigaye bikorwa abantu bitwikiriye ikoranabuhanga: Ni ibihe byaha mubona byiganje mu bikorerwa ku ikoranabuhanga?

Icyaha cya mbere abaturage bakora bakoresheje ikoranabunga ni icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ariko hifashishijwe internet, ni cyo cyaha abantu bakunze gukora ku ikoranabuhanga abaturage batabizi.

Impamvu y’ubwo bwiyongere ni iyihe?

Impamvu ni nyinshi ariko imwe muri zo ni ubumenyi buke mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu baturage, aho bizezwa ibitangaza bikarangira batwawe amafaranga yabo. Ni yo mpamvu dushyira imbaraga mu kwigisha abaturage uburyo bakwiye kwirinda abo bantu bakunda gukora ibyo byaha, kuko ibi byaha akenshi birashoboka ko bya kwirindwa.

Ariko natwe dushyira imbaraga mu kwigisha ndetse no guha amahugurwa ahoraho ku bagenzacyaha bacu kugira ngo babone ubumenyi buhagije bwo gutahura no gukurikirana abo bantu kugira ngo bahanwe.

Col Pacifique Kayigamba Kabanda yavuze ko urwego ayobora ruzakomeza gushyira imbaraga mu kwigisha abaturarwanda hagamijwe gukumira ibyaha

Turi mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni iki musaba Abanyarwanda by’umwihariko muri iyi minsi?

Ubutumwa dutanga ntabwo ari bwo mu gihe cyo kwibuka gusa ahubwo ni igihe cyose, icya mbere ni ukwirinda ibi byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Abantu bagomba kumenya amagambo bakoresha iyo bavuga, ntabwo umuntu aba agomba gufata ijambo iryo ari ryo ryose ngo arikoreshe kandi rinyuranye n’inyito ivugwa mu itegeko, abantu bagomba kwirinda amagambo apfobya, ahakana, cyangwa aha ishingiro Jenoside. Jenoside yakorewe Abatutsi, mu 1994 yarabaye ni ibintu bitakigibwaho impaka. Bakirinda imvugo izo ari zose ziganisha ku cyaha no guhohotera abacitse ku icumu.

Hari abatekereza ko bashobora kwihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga bakumva ko bashobora gukora ibyaha ntibamenyekane, abo nabo barashakishwa bagafatwa kandi bagakurikiranwa.

Tuzi ko abantu bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bahabwa n’Itegeko Nshinga, ariko ni uburenganzira bujyana n’inshingano zo gukurikiza amategeko kuko ntabwo ushobora gutanga ibitekerezo ukora ibyaha, ntabwo ushobora gutanga ibitekerezo upfobya cyangwa uhakana Jenoside, icyo gihe urakurikiranwa.

Wari Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, mbere yo kugera kuri izo nshingano, ni ibihe bindi wakoze?

Naje kuyobora Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB mvuye mu Bushinjacyaha bwa Gisirikare aho nakoreye hafi imyaka 30. Muri iyo myaka nakoze hafi imyaka 15 mu Bushinjacyaha nshinzwe ibintu bitandukanye, indi myaka 15 nayikoze nk’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare (Military Prosecutor General). Navuyeyo mfite ipeti rya Colonel.

Col Kabanda yamaze imyaka 30 akora mu Bushinjacyaha bukuru bwa gisirikare

Ubunararibonye mwakuye mu Bushinjacyaha wumva buzagufasha gute muri izi nshingano mwahawe zo kuyobora Ubugenzacyaha?

Ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha ni inshingano zuzuzanya cyane. Zose zihurira ku kintu kimwe cyo gukora iperereza, gushaka ibimenyetso bigamije kugaragaza ukuri ku byabaye. Bitandukanira gusa ku kuba Umushinjacyaha we akomeza akajya mu rukiko gushinja cyangwa gushinjura ucyekwaho gukora icyaha.

Ku bw’ibyo rero ndahamya neza ko ubunararibonye nakuye mu Bushinjacyaha Bukuru bwa Gisirikare buzamfasha muri izi nshingano nshya zo kugenza ibyaha.

Ushingiye ku rugendo rwawe, ni iyihe nama ugira abari muri uru rwego ukoramo?

Kugira ngo utange ubutabera ugomba kuba uri intangarugero, uri inyangamugayo, ntabwo ushobora kugenza icyaha ubwawe ukora ibyaha, rero ubunyangamugayo ni ikintu gikomeye cyane ariko harimo no kwitanga, uri umuntu witangira Abanyarwanda.

Col Kabanda ni we wa kabiri uyoboye RIB kuva yashingwa

Amafoto: Kwizera Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .