Byatumye ingendo 17 zisubikwa bikoma mu nkokora abagenzi 3000 bagombaga kugoresha iki kibuga bagiye mu bice bitandukanye. Bahawe aho kuba banahabwa ibiribwa n’ibiryamirwa mu gihe hategerejwe ko icyo kibazo cya drones gikemuka.
Izo drones zagaragaye nijoro ku wa 2 Ukwakira 2025. Kuko hari umwijima mwinshi, ntabwo abagenzura ingendo zo mu kirere kuri iki kibuga babashaga kubona ingano cyangwa ubwoko bw’izi ndege ngo zibe zakumirwa.
Muri iyi minsi u Burayi buhanganye na drones nyinshi ziba zitembera hafi y’ibibuga by’ingege bikoreshwa n’abagenzi benshi. Ibyabaye mu Budage biherutse kuba muri Danemark no muri Norvège.
Ntiharamenyekana inkomoko y’izi drones, ariko hakekwa u Burusiya.
Ni ibibazo byahagurukije abo mu Burayi. Ku wa 1 Ukwakira 2025, bahuriye i Copenhagen muri Danemark hagamijwe gukaza umutekano no gushyiraho ingamba zikumira izi drones.
Perezida w’Umuryango w’Ububwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen yagize ati “u Burusiya buri kutugerageza ari na ko bushaka guteza umwiryane muri twe.”
Nubwo ku wa 2 Ukwakira 2025, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu buryo bw’urwenya yavuze ko agiye guhagarika kohereza izi drones muri Danemark, ariko u Burusiya muri rusange bwahakanye ibyo kuba inyuma y’iki kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!