00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amazi mu Mujyi wa Musanze akomeje kuba ingorabahizi

Yanditswe na

Bony Bazatsinda

Kuya 21 February 2016 saa 01:09
Yasuwe :

Abatuye mu Mujyi wa Musanze bavuze ko bakomeje kubangamirwa n’ikibazo cy’ibura ry’amazi, aho usanga bavoma ay’imigezi itemba nka Mpenge n’indi yo muri uwo Mujyi, mu gihe ku isoko ya Mutobo ahaturuka ayo mazi bohereza ½ cy’ayatunganyijwe.

Hamwe mu ho abaturage bafite icyo kibazo ni mu Mudugudu wa Kiryi mu Kagari ka Kigombe, kamwe mu tugize Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze. Ukigera muri uwo Mudugudu usanga hubatswe amariba y’amazi ariko adakoreshwa kuko nta mazi ayabamo.

Nk’uko bamwe mu baganiriye na IGIHE babyemeza, ngo ikibazo cyo kutagira amazi meza bakimaranye imyaka ibiri.

Ngo kuba muri uwo Mudugudu badafite amazi meza bituma bajya kuvona ku mugezi wa Mpenge, bavuga ko isuku yawo itizewe dore ko hari n’abawumeseramo imyenda.

Umwe mu baganiriye na IGIHE, Nshimiyimana Marc, yagize ati “Tumaze imyaka ibiri nta mazi tubona muri aya mavomo, kugira ngo tubone amazi dutanga amafaranga 100 ku ijerekani kandi nabwo ni aya Mpenge."

Nubwo abo baturage bavuga ibyo, ngo Uruganda rwa Mutobo rukura amazi ku migezi ya Mutobo na Rubindi, rwohereza hagati ya metero kibe 6500 na 12000 bingana na ½ cy’amazi rutunganya kuko rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 24 000 ku munsi, nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’uruganda rw’amazi rwa Mutobo, Adeline Uwamariya, ngo andi asaga 12 000 asubira mu mugezi adakoreshejwe.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi Wasac ishami rya Musanze, Murigo J. Claude, yavuze ko biterwa n’iyangirika ry’imiyoboro y’amazi bituruka kw’isanwa ry’imihanda, ariko ngo hari n’imiyoboro itakijyanye n’igihe kuko iriho muri iki gihe yubatswe kera bityo ikaba idafite ubushobozi bwo kwakira ayo mazi yose.

Uwo muyobozi atanga urugero rw’ikigega cyubatswe i Nyamagumba kigemura mu Mujyi wa Musanze, cyakira metero kibe 600 gusa kimaze imyaka isaga 60.

Uruganda rwa Mutobo rutunganya amazi angana na metero kibe 24 000 ku munsi ariko nta bigega bihari bihagije ayo mazi yoherezwamo. Ibihari bifite ubushobozi buke bwo kwakira amazi ari hagati ya metero kibe 6500 na 12 000 yoherezwa mu Turere twa Musanze na Burera, bikaba bigaragara ko abaturage ari benshi ariko amazi akaba make.

Kutagira amazi meza bituma bajya kuvoma ku mugezi wa Mpenge
Bakora ingendo ndende bajya kuvoma
Amavomo amwe yarakamye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .