Tariki ya 21 Mata 2015, iyo komisiyo yasuzumye ikibazo cy’abanyeshuri bize ku ishuri rikuru nderabarezi rya Gitwe (Institut Superieur Pedagogique de Gitwe-ISPG) yagejejweho yagejejweho tariki ya 24 Ukuboza 2014.
Nyuma yo gusuzuma icyo kibazo no kukiganiraho n’inzego kireba, Depite Mukazibera Agnes umuyobozi wa Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yabwiye RBA ko hari isomo rikomeye bibasigiye.
Ati “Isomo biduhaye ni uko tugomba gukurikiranira hafi imyigishirize yaba iyo mu mashuri makuru, abanza n’ayisumbuye n’ay’incuke kuko biri mu nshingano zacu tukajya tumenya ngo abana b’u Rwanda barimo guhabwa uburezi buri ku gipimo ngenderwaho mpuzamahanga.”
Yongeyeho ati “Hamwe n’iki kibazo cyatumye dutekereza kuzasura n’ibindi bigo by’amashuri makuru yaba aya leta ndetse n’ayigenga.”
Icyo kibazo abanyeshuri bagejeje kuri iyo Komisiyo, bagaragazaga ko basabwe gusubiramo amasomo nyamara barayaherewe impamyabumenyi yo ku rwego rw’icyiciro cya mbere cya Kaminuza.
Bavuga ko bahinduriwe izina ry’ishami ryabo ubugira gatatu, mbere ngo ishami ryari “Human Biology”, rihinduka “Biomedical Sciences” nyuma rihinduka “Biomedical Laboratory Sciences”.
Aba banyeshuri basobanuriwe ko hari amasomo bagiye biga igihe gito bityo ibiyagize bakaba batarabyigishijwe byose.
Bavuga ko babyumvise ariko ko bagombye gufashwa n’ikigo bakishyura amafaranga makeya aho kwishyura ibihumbi bisaga 550 by’umunyeshuri usanzwe mu kigo kandi bo basabwa kwiga ayo masaha makeya bagiye bacikiriza ku masomo amwe n’amwe.
Basonuye ko batigeze banga kwiga aya masaha, ahubwo ko ari uburiganya bwakozwe n’ikigo kidashaka kwishyura amafaranga menshi abarimu bikagira ingaruka ku banyeshuri.
Basoje basaba ko bagabanyirizwa amafaranga y’ishuri kandi bagahabwa n’imyaka ibiri yo kwiga aya masomo aho kuba umwe kuko ngo hari bamwe muri bo badafite amikoro yo guhita bishyura amafaranga basabwa mu mwaka umwe, n’utabonye ubushobozi ngo na we azabyige ubutaha.
Bamwe mu bumvise iki kibazo bibaza niba amakosa yarakozwe n’abanyeshuri aho kubazwa ikigo, Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho bitakurikiranye iki kibazo ku gihe n’ubuyobozi bw’ikigo nabwo bwakomeje gushyirwa mu majwi n’abanyeshuri.
twitter :@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO