00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibazo cy’Abazunguzaji cyongeye gushobera inzego zose z’Umujyi wa Kigali

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 22 July 2015 saa 05:57
Yasuwe :

Ikibazo cy’Abacururiza mu kajagari barimo abacuruza ku gataro n’abandi bitwa abazunguzaji cyongeye gushobera inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano, ndetse Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa we yatangaje ko kirenze urwego rw’Umujyi wa Kigali.

Iki kibazo, kimwe n’isuku n’umutekano, byahagurukije inzego zose bireba, guhera ku nzego z’utugari, umurenge, uturere, ingabo na Polisi mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe kubishakira umuti urambye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Mujyi wa Kigali, Hope Tumukunde, yavuze ko mu gufasha abacururiza mu kajagarari hashowemo miliyoni 600 z’Amafaranga ngo bashakirwe aho bacururiza.

Yakomeje agira ati “Ariko birababaza iyo ugiyeyo ugasanga abatageze no kuri kimwe cya kabiri cyabo ni bo bacururiza aho twabakodeshereje. Birasabwa ko habaho gushyira mu bikorwa amabwiriza ahari. Barahareka bagasubira mu mihanda, cyangwa bagasigayo umwana bo bagasubira mu muhanda.”

Abazunguzaji, abacuruza agataro benshi ni abagore, baranafashijwe ariko ngo akabaye icwende ntikoga

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa, yavuze ko nubwo hari ikibazo cy’abagore bacuruza ku gataro, n’abaguzi babo na bo ari ikibazo.

Yakomeje avuga ko ikibazo cy’abacuruza agataro basanze kirenze urwego rw’Umujyi wa Kigali, bityo ngo gikwiye kurebwa mu buryo bugari.

Minisitiri Gasinzigwa yakomeje agira ati “N’ubwo bafite ibibazo dukomeza kubafasha, ibyo bakora ntabwo bijyanye n’imyitwarire y’umugore. Imyitwarire mu mivugire, mu myifatire, hari aho ugera ugasanga ntibihuye n’ imyitwarire y’abadamu.”

Bimwe mu byasabwe nk’inzira yafasha mu gukemura ikibazo cy’abacuruza ku gataro, harimo kumenya aho batuye ngo babashe gufashwa, kuko usanga ahanini aho umwe akorera atariho atuye.

Akarere ka Nyarugenge kavuga ko mu gihe gishize kashoboye guhugura abantu 542 babanza guhugurwa mbere y’uko bahabwa amafaranga yo gutangira ibikorwa, bakodesherezwa aho gukorera amezi atandatu, bagakurirwaho umusoro, ariko nyuma bikagaragara ko bagaruka mu muhanda.

Minisitiri w’ ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yavuze ko bishoboka ko hari ababona iyo nkunga bakagaruka mu muhanda, bakabigira nk’ubucuruzi ngo bajye bahora bahabwa amafaranga nk’ abari gusezera ubucuruzi bwo mu muhanda.

Minisitiri Kaboneka yagize ati “Hakenewe ikoranabuhanga ryo kubagenzura, wamushyiramo ukamuha inkunga, ubutaha wamusanga ku muhanda ukamumenya noneho hakabaho n’ibihano.”

Inzego zose zasabwe Gufata ingamba zo Kwita ku mutekano, batumwa kuburira abacuruza ku gataro, abateza urusaku, abaparika imodoka mu nzira z’abagenzi n’abatagira isuku yabo n’aho batuye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba, yavuze ko hari abantu bafite ingeso yo kugenda bajugunya ibintu byose aho babonye, ugasanga ahantu henshi hari ibintu byandagaye.

Yibukije inzego ayoboye ko umuyobozi utazashyira ingufu mu isuku, azabibazwa byaba na ngombwa agatakaza kazi ke.

Inzego zose zar zakoranye
Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Emmanuel K.Gasana
Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana ikibazo kiramureba kuko abazunguzaji benshi ni urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages