00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibazo cy’abanyeshuri boherezwa kwiga mu mahanga ntibagaruke mu Rwanda, cyatangiye kuvugutirwa umuti

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 7 October 2017 saa 03:49
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko hari ingamba zitandukanye yafashe yizeye neza ko zizakemura ikibazo cy’abanyeshuri yohereza kwiga mu mahanga barangiza amasomo ntibagire ubushake bwo kugaruka kubaka igihugu cyabohereje ndetse bagasa n’abihisha bakaburirwa irengero.

Muri Nyakanga 2017, Ikigo cy’Uburezi mu Rwanda (REB) cyatangarije IGIHE ko ku mwaka cyohereza kwiga mu mahanga abanyeshuri bari hagati ya 100 na 120, ariko nibuze 50% aribo bashobora kugaruka iyo barangije kwiga kandi Leta ikoresha amafaranga abarirwa hagati ya miliyari esheshatu n’umunani ku mwaka mu kubarihira b0 hamwe n’abarimu ba kaminuza bajya kongera ubumenyi.

Mu kiganiro, Isesenguramakuru cya RBA cyo kuri uyu wa 7 Ukwakira 2017, cyagarutse kuri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi, Dr. Ndagijimana Uzziel; yavuze ko u Rwanda rufite izindi ngamba zo gukemura iki kibazo zirimo gushaka uko rwagira ibigo byigisha ibyo abo banyeshuri baba bagiye kwiga hanze.

Yagize ati “Uburyo bwa mbere ni ukwigishiriza hano mu gihugu kandi benshi bagahabwa ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru wagereranya n’ubwo bagashatse mu mahanga, bya bigo by’icyitegererezo byatangiye nicyo bigamije.”

Kaminuza zikomeye ku isi nka Carnegie Melon; ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare AIMS-NEI (The African Institute for Mathematical Sciences –Next Einstein Initiative); igishinzwe guteza imbere ubugenge, International Centre for Theoretical Phyisics; na African Leadership University iyoborwa n’uwari umugore wa Nelson Mandela, Graça Machel; ni zimwe mu zatangiye gukorera mu Rwanda kugira ngo zitange amasomo abanyeshuri bajyaga gukura hanze.

Izi kaminuza uko ari enye zizubaka amashuri muri Kigali mu cyanya cya Kigali Innovation Village i Masoro muri Kigali Special Economic Zone hanyuma zijye zakira abanyeshuri batsinze neza mu zo mu Rwanda no mu karere, bityo igihugu kibe nk’ikusanyirizo ry’abahanga.

Nyuma y’ibyo, ibigo bikomeye birimo nka Cisco, IDM na Ericson, ikompanyi ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga kuva mu 1918, Microsoft ya Bill Gates n’ibindi bizajya bibahugura, aho kugira ngo bajye guhaha ubumenyi mu mahanga bakenera mu kazi ka buri munsi.

Ndagijimana yakomeje agira ati “Ni icyerekezo cyo kuvuga ngo n’ubwo bumenyi bakeneraga hanze bushobora gutangirwa hano kandi bugatangwa n’ibyo bigo kuko byaje mu Rwanda ndetse n’ibyacu bikaboneraho kuzamuka.”

Kuri we ngo nta gihugu cyihaza mu bumenyi bwose ku buryo bitakuraho ko hari abajya kwiga mu mahanga.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubukungu, Dr. Musahara Herman; yavuze ko uretse n’u Rwanda, Afurika muri rusange ifite ikibazo cy’abarangiza kwiga ntibifuze gukorera mu bihugu kavukire.

Gusa ngo nubwo umunyarwanda wize mu mahanga atagaruka mu gihugu, ubwenge bwe n’ubushobozi bishobora gukoreshwa ari mu mahanga.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Gasana Janvier, aherutse gutangariza IGIHE ko hari abarangije kwiga bakanga kugaruka, Minisiteri yagerageza no kubahamagara ngo banabishyurire itike y’indege bagaruke mu Rwanda igasanga bakuyeho itumanaho iryo ari ryo ryose bakoreshaga.

Nk’imwe mu ngamba zo gushaka kumenya aho abo baherereye, inzego zishinzwe uburezi ziri gukorana na Ambasade z’ibihugu bigagamo kugira ngo bamenye irengero ryabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minecofin Ushinzwe Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages