Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yavuze ko ikibazo cy’abaturage basiragira mu nkiko kigiye kuvugutirwa umuti.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane taliki ya 20 Kanama ubwo yatangizaga inama y’Iminsi ibiri ihurije hamwe abagize komite z’urwego rw’Ubutabera mu gihugu hose bagera kuri 90.
Minisitiri Busingye yemeza ko hari impamvu nyinshi zishobora gutera umuturage gusiragira mu nkiko, nko kutishimira imyanzuro yagiye afatirwa aho yanyuze hose.
Ati “Umuturage ashobora kuba yumva ikibazo cye kitarakemuka cyangwa akumva ko gishobora gukemukira ahandi aho atari yagera, noneho aho yanyuze hose akumva atahishimiye.”
Yakomeje avuga ko hari igihe usanga umuturage afite ibisubizo bitanu by’inzego eshanu byose bivuguruzanya.
Ati “Hari ubwo usanga umuturage koko afite ibisubizo bitanu by’inzego eshanu byose bivuguruzanya, noneho agatoranyamo icyo yumva kimubereye, izindi nzego agatangira kuvuga ngo nta bwenge zifite kandi yenda icyo yita ko kimubereye atari cyo nyakuri yakabaye afite.”
Yavuze ko hari uburyo batekereje bwabafasha guhangana n’abaturage basiragira mu nkiko, harimo guhanahana amakuru hagati y’inzego zose z’ubutabera, ndetse izi nzego zikajya zibanza kubaza umuturage izindi nzego yanyuzemo n’imyanzuro yafatiwe.
Ati “Dushaka kunoza inzego umuturage yitabaza igihe afite ikibazo. Niba yitabaje urwego rw’umurenge akumva atishimye, ejo akajya kuri MAJ, tuzavuga ko afite inshingano yo kubwira MAJ ko yagiye ku murenge noneho MAJ ihere aho umurenge wagejeje.”
Bishoboka ko umuti w’isiragira ry’abaturage waba ushakirwa ahatariho
Benshi mu baturage bagiye bagana inkiko bakazivamo bakerekeza mu zindi, ntibabura kuzinenga imitangire ya Serivisi. Aha kandi haniyongeraho ibibazo birimo ruswa, ikimenyane bituma hari abahindura inkiko bagatsinda imanza.
Johnston Busingye yabajijwe kuri ruswa ivuza ubuhuha mu nkiko nk’uko biherutse gutangazwa n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane TI-Rwanda, maze avuga ko iyo abantu bagiye hamwe ibibazo nk’ibyo babiganira.
Ati “Ruswa ntabwo ari ikintu abantu barya ku mugaragaro ngo baganire ko bayiriye. Uru rwego ruhuriweho n’inzego zo ku karere ruzajya ruganira kandi ibi bizajya bikemura kwa guhishirana kuri ruswa.”
Abanyamategeko bagize Biro z’urwego rw’ubutabera mu turere, basabye iyi minisiteri ko yatekereza uburyo bagenerwa amafaranga abafasha gushyira mu bikorwa imwe mu mirimo bongerewe itari isanzwe iri mu nshingano zabo.
Umwe yagize ati “Inshingano twahawe ntabwo ari nshya, ni umurimo w’inyongera, ariko kandi hanakwiye gutekerezwa no ku buryo twazajya duhabwa ku ngengo y’imari yo ku rwego rw’ubutabera uturere tuba twaragenewe.”
Minisitiri w’ubutabera yabasabye ko bazajya batanga serivisi nziza bagasagura amafaranga atuma n’izi nshingano bazikora neza cyane ko ngo leta itakaza amafaranga atari make kubera ibibazo by’imiyoborere.
Komite y’urwego rw’ubutabera kuri buri karere igizwe n’abantu 10 bo mu nzego zitandukanye, ariko ikagira biro iyoborwa n’abantu batatu ari bo Umushinjacyaha wo ku rukiko rw’ibanze muri buri karere (uba Perezida wa Komite), Uhagarariye imiryango itagengwa na Leta (uba Visi perezida wa Komite), ndetse n’umuhuzabikorwa wa MAJ mu karere (akaba Umwanditsi).
Biro z’uturere ni zo zigize urwego, ni ukuvuga abantu 90 ari na bo bateraniye mu nama y’iminsi ibiri ngo bavugutire umuti ibibazo ubutabera mu nzego z’ibanze buhura na zo.
Komite y’Ubutabera k urwego rw’Akarere yashyizweho n’Amabwiriza ya Minisitiri N°699/08.25 yo kuwa 06/05/2014, iyo komite ikaba igizwe n’abantu bakurikira:
1. Umuntu umwe uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera;
2. Uhagarariye Polisi y’igihugu;
3. Uhagarariye urwego rushinzwe imfunga n’abagororwa;
4. Uhagarariye Ubushinjacyaha;
5. Uhagarariye Urugaga nyarwanda rw’abavoka;
6. Uhagarariye Abahesha b’inkiko b’umwuga;
7. Babiri bahagarariye Akarere mu by’amategeko, Ubutabera n’imiyoborere;
8. Babiri bahagarariye imiryango itari iya Leta, bibanda ku butabera, ubwiyunge ndetse n’Uburenganzira bwa muntu mu Karere;
Abo bantu bose uko ari 10 bashyirwaho n’izo nzego bahagarariye.
Tukamwibonera Leonard
[email protected]
Twitter:@Tukamwibonerale



















TANGA IGITEKEREZO