00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikawa y’u Rwanda mu imurika mpuzamahanga i Amsterdam

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 20 March 2016 saa 09:29
Yasuwe :

Ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwitabiriye imurikagurisha « Coffee Festival » ribera i Amsterdam mu Buholandi nyuma yaho umwaka ushize ikawa y’u Rwanda yari yagize abakunzi benshi muri iki gikorwa.

Umunyamabanaga wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, Robert Kayinamura, yabwiye IGIHE ko iri murikagurisha ryatangiye tariki ya 18 rikazarangira tariki ya 20 Werurwe ari igikorwa cyiza mu rwego rwo gukomeza gushaka uko Ikawa y’u Rwanda yakwinjiza amadevize kandi ikanamenyekana hose ku Isi hose.

Ati « U Rwanda rumaze imyaka 10 rukora ubuvugizi bw’Ikawa ubu igenda imenyekana ku buryo twifuza kurushaho kwagura irembo ku bafatanyabikorwa bacu. »

Kayinamura akomeza avuga ko u Rwanda rwifuza ko abahinzi ubwabo babigiramo uruhare, bakagirana imikoranire itaziguye n’abaguzi bayo bo mu mahanga, kuko kenshi usanga umuhinzi atazi aho ibyo ahinga bigarukira kuko hagati ye n’abaguzi bo mu mahanga hazamo abandi abacuruzi.

Rubayiza Aloys waturutse mu Rwanda ahagarariye uruganda “Rwanda Mountain Coffee” yatangarije IGIHE ko yishimiye kuba yaje muri iri murika kuko byamuhaye umwanya mwiza mu kwerekana ubwiza bw’Ikawa y’u Rwanda, ntibikorwe mu magambo gusa ahubwo abantu bakanayisogongera.

Iri murika ryateguwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda mu buholande n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga NAEB.

U Rwanda rwinjije amafaranga asaga miliyari 43 na miliyoni 300 avuye mu ikawa rwohereje mu mahanga mu mwaka wa 2015, mu gihe muri 2014 rwari rwinjije asaga miliyari 43 na miliyoni 100.

Robert Kayinamura, umujyanama wa mbere muri Ambaasade y'u Rwanda mu Buholandi na Alolys Rubayiza uyobora Rwanda Mountain Coffee
Aloys Rubayiza uyobora Rwanda Mountain Coffee
Umuholandi utumiza ikawa ivuye mu Rwanda, Lennard Clekx

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages