Bake cyane muri twe, nibo bashoboraga kwiyumvisha ko mu myaka 25 gusa, iyi Rebero izaba ari ishusho y’iterambere ry’u Rwanda kuko ahari ishyamba ritagendwa, ubu habaye agace kagendwa ijoro n’amanywa. Ku gihugu nk’u Rwanda kiri mu nzira y’amajyambere, aka gace ni ishusho y’ibishoboka.
Kuri ubu Rebero iratuje, irakeye, iratoshye.
Kuri bamwe bifuza gutembera n’amaguru, cyangwa se abakunda gukora siporo yo kwiruka n’amaguru, Rebero ni ijuru rito, umugani wa Christopher. Aha hantu hazwi ku kayaga keza kahaboneka, ibi bikaba umusaruro w’uko mu kubaka ibikorwaremezo, ingingo yo kurengera ibidukikije no gutera ibiti cyangwa kubizigama, yitaweho cyane.
Tukivuga iby’ijuru rito, bamwe mu basirimu babonye izina ribereye uyu musozi, bakayita ijuru rya Kigali. Impamvu iroroshye kuyumva, aha hantu ubwaho ni ku musozi hejuru. Uri i Rebero, ushobora kubona mu Mujyi rwagati, ukareba hakurya za Remera na Kimihurura.
Kuva ku mihanda itamirijwe ubusitani buhagazemo ibiti bitanga umutuzo n’umwuka ukeye, Rebero ni ijuru ry’abifuza kuruhuka, ikaba ijuru ry’abifuza kureba Kigali mu mfuruka zayo nyinshi, ikaba ijuru ry’abifuza kuryoherwa n’ayabo bakorera abavunnye, bagakenera umwanya wo kwisana no kwisazura hamwe n’inshuti n’imiryango.
Restaurant n’utubari bigezweho, gyms na hoteli bitagira uko bisa Rebero byose irabigufitiye.
Nyir’amaso yerekwa bike ibindi akirebera, irebere iyi Rebero nkuratira, ndabizi neza uraba umuhamya w’ibyo nkubwiye.
Iyo ugana ku i Rebero uturutse i Gikondo, ahazwi nka SEGEM
Rebero, ishusho y’imiturire ibereye u Rwanda rushya
Ibidukikije byitaweho ku i Rebero
Ku i Rebero hari ibikorwa birimo iby’ishoramari n’ibindi bitandukanye
Uri ku i Rebero, uba ushobora kwitegereza ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali
Amafoto: Rusa Willy Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!