Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Umunyarwanda umwe muri batanu afite uburwayi bwo mu mutwe bumwe cyangwa bwinshi. Iyo mibare yikubye inshuro eshatu mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho muri aba barokotse nibura 35% bafite ikibazo cy’ihungabana.
Ihungabana rishingiye ku mateka ryo ryari kuri 3,6% mu banyarwanda bose aho ryikuba inshuro hafi enye rikagera kuri 27% mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu bimenyetso by’ihungabana, aba bantu bakunda kugaragaza harimo agahinda kenshi gakunda kugendana n’ibimenyetso byo gushaka kwiyahura, kumva umuntu yataye agaciro muri we.
Uyu mubare w’abafite ihungabana urushaho kuzamuka mu gihe u Rwanda rwinjiye mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, urugero ni nk’aho mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, abagize ibibazo by’ihungabana basaga gato 2 600, aho 39% muri bo bafashijwe bagakira neza abandi 61% bagashyirwa mu matsinda kugira ngo bakomeze gukurikiranwa.
Perezida wa Ibuka, Umuryango ushinzwe kurengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Nkuranga Egide mu kiganiro yagiranye na RBA yavuze ko mu bibazo abarokotse uyu munsi bafite icy’ihungabana aricyo kiza imbere.
Ati “Ihungabana nicyo kintu gikomereye abacitse ku icumu ubu hari na benshi iyo ukwezi kwa Mata kwegereje batangira kugira imitima yoroshye ubwoba bukabataha bakumva ko bagiye kwinjira muri cya gihe kandi niko bigenda iteka.”
“Muri aya mezi atatu atangira ku itariki 7 Mata ni igihe abacitse ku icumu bongera kwisanga muri bya bihe ari nayo mpamvu usanga abafite ingufu nke ari naho ihungabana risohotse kubera ko bongeye kujya muri bya bihe.”
Bafashwa bate?
Mu gihe u Rwanda ruri kwinjira mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 28 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bivuze ko hashobora no kongera kugaragara umubare munini w’abayirokotse bahungabana.
Aba bashobora no guhungabanywa no kwibuka ibyo banyuzemo cyangwa se amagambo babwirwa n’inshuti cyangwa se abavandimwe babo, bashobora kubakomeretsa nabo batabigendereye ahubwo ariko batamenye uburyo bwiza bwo kubitwaraho.
Mu rwego rwo kumenya uko abantu bakwiriye kwitwara muri ibi bihe kugira ngo batagira uwo bahungabanya cyangwa bamenye n’uko bafasha uwahungabanye igihe yagiranye ikiganiro na Mwananawe Félicité, Umujyanama mu Kigo cya Trust Counselling Center Ltd gitanga ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe. Iki kigo gikorera mu Mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya MIC.
Mwananawe yavuze ko agendeye ku mubare w’abantu bakira n’amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima, bigaragara ko ikibazo cy’ihungabana kikiri hejuru mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Muri iki gihe tuba tugiyemo cyo kwibuka ni igihe kiba kitoroshye bitewe n’amahano ndengakamere yabaye mu gihugu cyacu ya Jenoside yakorewe Abatutsi, usanga abenshi iyo igihe nk’iki kigeze bituma buri wese asubira inyuma mu mateka twaciyemo, bityo rero usanga ihungabana ari ryose mu bantu b’ibyiciro byose.”
Yavuze ko iki kibazo cyiganje cyane mu bantu banyuze mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abavutse nyuma yayo.
Ati “Turebye muri iki gihe tugezemo uhereye igihe Jenoside yatangiriye ubona abahungabana ari abo mu kigero cy’abakuze kenshi bafite imyaka guhera hejuru ya 35 kuzamura hejuru kuko bayibonye bakanayikorerwa,ndetse n’urubyiruko ku rugero rwo hasi guhera ku myaka 14-18.”
Yakomeje avuga ko kenshi uru rubyiruko ihungabana rurikomora ku babyeyi barwo ndetse n’amwe mu magambo babwirwa cyangwa ibyo babona.
Yavuze ko umuntu ufite ihungabana akomora kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ushobora kumubwirwa n’ibintu bitandukanye birimo imyitwarire agaragaza, nko kumva avuga ko bashaka kumutema, kumutwika se, bityo agashaka guhunga cyangwa se kwihisha.
Mwananawe yemeza ko aba bantu bafite ihungabana baba bakwiye gufashwa n’abantu bababa hafi ariko ko rimwe na rimwe bidakorwa bitewe n’uko nabo nta bumenyi bafite bw’uko babafasha.
Ati “Uyu muntu ufite ihungabana uba ukwiriye, kumuba hafi kandi ukamutega amatwi, kutamwibutsa ibyamubayeho kuko bimusubiza inyuma. kumurinda agahinda.”
Yakomeje avuga ko biba byiza kandi “ kumujyana mu baganga b’ubuzima bwo mu mutwe. bakamuha ubujyanama bumuhumuriza ndetse n’ imiti imufasha gusinzira.”
RBC iherutse gutangaza ko hari abaganga n’abajyanama b’ubuzima bahuguwe ku buzima bwo mu mutwe basaga ibihumbi 80, bakaba biteguye gufasha uwo ari we wese wagira ikibazo cy’ihungabana mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri ubu buri mudugudu mu Rwanda ufite abajyanama b’ubuzima bari hagati ya 3 na 4 bahuguwe ku buzima bwo mu mutwe, ndetse kugeza ubu ibigo nderabuzima bigera kuri 80% bikaba bifite abakozi bashinzwe ubuzima bwo mu mutwe.
Ni mu gihe kandi n’ibitaro byose byo mu turere uko ari 46 bifite abakozi babiri cyangwa batatu, batanga ubufasha ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bunganira inzobere 13 zikorera mu bitaro by’icyitegererezo na kaminuza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!