Dr. Muganga yize muri Kaminuza ya Havard no mu ya Alberta muri Canada ari naho yakuye Impamyabumenyi y’Ikirenga.
Inzego z’umutekano zimushinja ibyaha birimo ‘ubugambanyi’, ariko abasanzwe bakurikirana politiki ya Uganda, bakemeza ko itabwa muri yombi rye rifitanye isano n’ibikorwa amazemo iminsi byo gushaka ko izina ry’ubwoko bwe bwa ‘Banyarwanda’ rihinduka, rikaba ‘Abavandimwe’.
Uyu mwarimu afite inkomoko mu Rwanda nubwo yavukiye muri Uganda. Umuryango we wari warahungiye muri Uganda mu myaka ya 1950 aba ari naho avukira.
Uyu mugabo yari aherutse gutangiza ubukangurambaga bwo guhindura izina ry’ubwoko bwabo. Icyo gihe yavuze ko impamvu ari uko “kwitwa Abanyarwanda bituma dufatwa nk’abanyamahanga, tukimwa ibyangombwa birimo indangamuntu, ndetse no kugira ngo abana bacu binjire mu nzego z’umutekano bikaba bitoroshye.”
Bivugwa ko Dr. Muganga yari umuntu ufitanye imikoranire n’abantu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aho yabaga muri Canada.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!