Iki kibazo kimaze amezi asaga 11 kitarabonerwa umuti ndetse abari bafungiwe kugira uruhare mu iyangirika rya sima barafunguwe.
Umuyobozi ushinzwe Imirimo rusange mu Karere ka Rubavu, Niyibizi Hubert, yabwiye itangazamakuru ko batangiye ibiganiro na Cimerwa ku buryo mu gihe gito sima izagarurwa igafasha abatishoboye.
Yagize ati “Ku kibazo cy’imifuka ya sima 2042 dufite mu bubiko yangiritse ariko izongera ikore. Turi mu biganiro n’Uruganda rwa Cimerwa kugira ngo turebe uburyo zasubizwa mu ruganda baduhe imifuka mishya. Ni ibiganiro byatangiye kandi bigeze ahantu hashimishije ku buryo mu gihe gito tuzabamenyesha ko iriya sima izaba yaragaruwe kandi igakoreshwa icyo yagenewe, aricyo gufasha abatishoboye.’’
Tariki 22 Ukwakira 2019 nibwo abakozi b’Akarere ka Rubavu bafunzwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) aho bari bakurikiranyweho kugira uruhare mu burangare bwatumye imifuka ya sima yari igenewe abatishoboye n’abagizweho n’ingaruka z’ibiza yangirikira mu bubiko.
Abafunzwe ni Kayitesi Marie Claire wari ushinzwe Ibiza mu Karere, Habimana Martin; Umujyanama wa Komite Nyobozi mu karere, Hagenimana Epimaque; Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imibereho myiza y’Abaturage na Dukundimana Espérance wari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’Imicungire y’Abakozi.
Nyuma yo gufungurwa Kayitesi Marie Claire na Dukundimana Espérance baje kwegura ku mirimo ariko abasenyewe n’ibiza bari bagenewe izo sima bagicumbitse mu baturanyi kubera batarabasha kubakirwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!