Kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Kanama 2023 nibwo urubanza rwari ruteganyijwe ndetse rutangira rukerereweho iminota 30 kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkiko ritakoraga neza.
Ni ikirego gishamikiye ku rubanza remezo, kigamije gusaba Urukiko gutegeka itambama n’ifatira ku mitungo yose ya Kabuga.
Kabuga ntabwo yari yitabiriye uru rubanza byatumye urukiko rutangira rubaza niba yaba yarahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko.
Uhagarariye Ibuka, Me Bayingana Janvier yavuze ko ubuyobozi bwa Ibuka bwandikiye Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi kubera ko Umwanditsi Mukuru wa IRMCT yari yarasabye ari ko imenyesha rikorwa.
Yagaragarije urukiko inyandiko yanditswe n’umuyobozi wa gereza Kabuga afungiye mu Buholandi yanditswe ku itariki 4 Kanama 2023 igaragaza ko yamenyeshejwe.
Umucamanza yabanje gusobanuza Me Bayingana niba koko barahamagaje Kabuga nk’uko amategeko abiteganya, yemeza ko ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi yabashije kumenyesha Kabuga.
Umucamanza yavuze ko urukiko rushaka kumenya ibyari bikubiye mu ibaruwa yashyikirijwe Kabuga yanditswe na Ambasade y’u Rwanda mu Buholande ngo harebwe niba yarahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko.
Ibyo bishingira ku kuba hari ibyo ibaruwa ya gereza igaragaza ko byashyikirijwe Kabuga ariko bakagaragaza ko ari envelope yahawe Kabuga ntibusobanure icyari gikubiyemo.
Umucamanza yagaragaje ko harimo icyuho kuko hatagaragazwa ibyari bikubiye muri iyo envelope yoherejwe na Ambasade.
Me Bayingana yavuze ko kugira ngo bisobanuke ari uko hashobora gukoreshwa inzira zinyuranye zirimo kuba Urukiko ubwarwo rwategeka ko amakuru yimbitse ku ihamagazwa rye akenewe.
Yagaragaje kandi ko rushobora kwandikira ambasade ruyisaba ibyari bikubiye mu ibaruwa yohererejwe gereza (details) cyangwa ubwarwo bukimenyeshereza umuburanyi.
Uretse impaka ku ihamagazwa ariko, mu rukiko havutse izindi mpaka zishingiye ku mitungo umuryango Ibuka wagaragaje ko ari iya Kabuga.
Umucamanza yabajije aho urutonde rw’imitungo Kabuga afite mu Rwanda rwaturutse, Me Bayingana asubiza ko urutonde rw’ibigaragaza umutungo we ari amakuru yashatswe avuye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.
Urukiko rubajije niba nta kimenyetso gishobora kuba cyasobanura ko umutungo urimo waba warafatiriwe cyangwa waratanzwe nk’ingwate, Me Bayingana yagaragaje ko kuri bo nta mutungo wa Kabuga wafatiriwe cyangwa watanzwemo ingwate ariko ko bibaye bihari ubifitemo inyungu yazabigaragaza mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ati “Umuntu wese wazumva abifitemo inyungu yazisunga inzira nk’izo Ibuka yisunze.”
Umucamanza yongeye kubaza ikigaragaza koko ko iyo mitungo ari iya Kabuga ariko Ibuka igaragaza ko nimero z’ubutaka zo mu 1994 zanditse kuri Kabuga Félicien.
Me Bayingana yabajijwe ibyerekana koko ko izo nimero z’imitungo zanditse kuri Kabuga, yasubije ko Urukiko rushobora gutegeka Ikigo cy’Igihugu cy’ubutaka kikagaragaza niba hari isano Kabuga yaba afitanye n’iyo mitungo.
Me Bayingana yagaragaje ko amakuru yerekana ko mu 1994 Kabuga yari yanditsweho ubutaka ariko mu ibarura ry’ubutaka riheruka gukorwa kuko atari mu Rwanda ntabwo yibarujeho ubutaka.
Yasabye ko iyo mitungo yatambamirwa mu gihe Kabuga yazagira ibyo aryozwa ntibikomeze kuzakurura izindi manza z’urudaca kuko ibyo byarinda gukomeza kuyihererekanya, kuyirigisa n’ibindi binyuranyije n’amategeko.
Umucamanza yategetse ko urubanza rugomba gukomeza ari uko hamaze kugaragazwa ibintu bibiri birimo ibaruwa yo ku wa 26 Nyakanga 2023 Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi yandikiye ubwanditsi bwa IRMCT kugira ngo harebwe niba ibikubiye muri iyo baruwa ari byo byakozwe.
Ikindi ni ugusaba Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka kugaragaza isano iri hagati y’urutonde rw’imitungo rwatanzwe na Ibuka, yaba ifitanye cyangwa yarigeze kugirana isano na Kabuga Félicien.
Me Bayingana yavuze ko mu gihe Urukiko rwaba ruhawe ibyo rwasabye, Kabuga ntiyitabire urubanza atakongera kumenyeshwa cyangwa se bikaba byakorwa binyuze mu bwanditsi bw’urukiko kuko rufite ubushobozi bwo kubyikorera.
Yavuze ko kugira ngo rubone ibikenewe byose rushobora kwimenyeshereza ambasade naho mu gihe hakoreshejwe inzira za dipolomasi hari amwe mu makuru atajya hanze.
Uruhande rwa Ibuka ariko kandi rwahise rusaba ko rwahabwa isaha rukavugana na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi kugira ngo yoherereze iyo baruwa umwanzuro ukaba wafatwa uyishingiyeho.
Urukiko rwahise rutanga igihe kingana n’isaha nk’uko Me Bayingana na mugenzi we bari babisabye.
Ibuka isaba ko Kabuga yatanga indishyi zingana na 50.658.800.000.000 Frw.
Nyuma y’igihe cyari cyatanzwe, abahagarariye IBUKA bagarutse mu rukiko bagaragaza ko batarabasha kuvugana n’abo muri Ambasade nk’uko bari babisabwe.
Urukiko rwanzuye ko bakomeza gukurikirana iby’iyo dosiye kugeza babonye ibaruwa ambasade yoherereje ubwanditsi bwa IRMCT ikaza gushyirwa mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkiko bitarenze saa 17:00.
Urukiko rwavuze ko ayo masaha n’arenga iyo baruwa itaraboneka rugena igihe urubanza ruzongera gusubukurirwa ndetse n’inzira zose zirebana no kumenyesha Kabuga zikongera gukurikizwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!