00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IGP Namuhoranye ari mu ruzinduko muri Ethiopia

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 16 December 2024 saa 12:53
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ari muri Ethiopia mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano hagati y’inzego za polisi z’ibihugu byombi.

CG Namuhoranye hamwe na mugenzi we, CG Demelash Gebre Michael Weldeyes, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye (MoU) hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi y’Igihugu ya Ethiopia, kuri uyu wa Mbere.

Aya masezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu gukomeza kubaka amahoro, umutekano n’iterambere, ndetse no gukumira ibibazo bihungabanya umutekano rusange no kubaka ubushobozi bw’inzego za polisi zombi.

Uru ruzinduko rubayeho nyuma yuko muri Nzeri 2024 CG Felix Namuhoranye, yakiriye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Ethiopia, DCG Workneh Dagne Nebiyou, baganira ku gushimangira ubufatanye busanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

Usibye ubufatanye hagati ya Polisi z’ibi bihugu, bisanzwe bikorana cyane mu kungurana ibitekerezo n’imyitozo ya gisirikare.

Muri uyu mwaka wa 2024 kandi u Rwanda na Ethiopia basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu zirimo ubufatanye mu bya politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya ibiza no kubicunga, hamwe n’ubufatanye mu ishoramari.

Si ibyo gusa kuko ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi kandi bifitanye n’amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere zikorwa na RwandAir na Ethiopian Airlines.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .