00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitangaje ni ukuntu abantu batanga isoko bavugana n’upiganwa- PAC kuri NESA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 July 2026 saa 06:58
Yasuwe :

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC bagaragaje ko bitumvikana uburyo mu Kigo gishinzwe ubugenzuzi bw’amashuri n’ibizamini, NESA bahaye isoko ikigo kitujuje ibisabwa mu gihe ababyujuje baryimwe.

Ikibazo kigaragara muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025, igaragaza ko komite ishinzwe amasoko muri NESA yari yavuze ko izatanga isoko kuri hoteli z’inyenyeri eshatu ariko bikarangira isoko rihawe hoteli z’inyenyeri ebyiri.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard ubwo yisobanuraga imbere ya PAC, yatangaje ko habayeho kwibeshya bagaha isoko hoteli y’inyenyeri ebyiri kandi rigenewe hoteli y’inyenyeri eshatu.

Ati “Mu mwaka ushize Gorilla Hotel nyirayo afite amahoteli menshi yitwa gutyo, icyo gihe apiganwa ngo yarimo yaka icyangombwa cya Gorilla Hotel hano mu Kiyovu, yari yizeye ko azabona icyangombwa cyayo cy’inyenyeri eshatu ariko asaba isoko atarakibona.

Bahati yasobanuye ko igihe cyo gusuzuma ubusabe cyageze atarabona icyangombwa, ariko avugana n’abariteguye ko azakibona kugeza igihe isuzuma rirangiriye, ariko birangira isoko barimuhaye.

Ibi byarangiye ibikorwa bikorewe muri hoteli y’i Nyarutarama y’inyenyeri enye.

Ati “Iyo yashakiraga icyangombwa cy’inyenyeri eshatu atarakibonye, ahubwo hajyaho indi afite ya hariya i Nyarutarama y’inyenyeri enye ndetse unasanga n’ibiciro twari twashyizemo birarenze.”

Perezida wa PAC yahise avuga ko bitumvikana ukuntu batanga isoko ku muntu ababwira ngo ibyo bamusaba azabyuzuza.

Ati “Iyo mikoranire iri hagati ya rwiyemezamirimo n’abatanga amasoko ayo makuru bayahanira he? Kuko urumva aravuga ati ‘njye ntabwo inyenyeri eshatu nzifite ariko narasabye ndaje ndazibona’ bikarangira ari na we utsinze. Abasabye babyujuje bwabashyize ku ruhande mwifatiye utabyujuje wabasezeranyije ko azaba abyujuje.”

Depite Karinijabo yavuze ko mbere yo gutanga isoko baba bagomba kureba ko dosiye yujuje ibisabwa, basanga byuzuye bagasuzuma dosiye, basanga atabyujuje dosiye ye ikajya ku ruhande.

Ati “Byagenze bite kugira ngo ushinzwe gutanga amasoko muri NESA bajye gusuzuma dosiye zituzuye? Keretse niba nta wundi muntu wari wasabye isoko ari uwo wari waje wenyine.”

Abashinzwe amasoko bavuze ko bategereje iminsi itanu ivugwa mu mategeko ko iyo uhatanira isoko ari icyangombwa atiha ishobora gutegerezwa, ari byo bagendeyeho bajya kumutegereza.

Perezida wa PAC yahise abaza icyo bandikiye uyu rwimezamirimo ubwo bamusaba.

Peace Ihogoza, ushinzwe amasoko muri NESA, yasobanuye ko banditse basaba urwego rw’inyenyeri za hoteli ye.

Ati “Aduhereza icyangombwa cya RDB imwemerera ko ari mu nzira zo gusaba inyenyeri eshatu”

Depite Muhakwa ati “Kuba ari mu nzira zo gusaba bisobanuye ko afite hoteli y’inyenyeri eshatu mu mitekerereze yanyu?”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amasoko ya Leta kivuga ko icyangombwa cy’inyenyeri ari icy’ibanze kigaragaza icyiciro cya hoteli, bivuze ko kuba itari muri icyo cyiciro byagombaga guhita bihagarara gusuzuma dosiye yabo.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta wungirije, Habimana Patrick yavuze ko iri soko ritari ngombwa kuko isoko ry’amahoteli ryatanzwe na RDB, ubu nta rwego rwa Leta rugitanga isoko kuko hari amahoteli yatsindiye isoko.

Ati “Igikorwa ni uguhitamo bijyanye n’icyiciro hoteli irimo n’aho iherereye. Isesengura twakoze rero ibiciro iyo hoteli yari yatanze turebye amasezerano yagiranye na RDB n’ibikubiye mu masezerano yagiranye na NESA, ibiciro biri mu masezerano ya NESA biri hejuru.”

Dr Bahati yavuze ko bagiye kwikosora ku buryo ibikorwa nk’ibyo bitazongera. Yahamije ko ubu bakoresha amasezerano yatanzwe na RDB.

Abadepite bagaragaje ko ari amakosa akomeye kuba abashinzwe amasoko bashobora kujya kuvugana ku ruhande n'uwaripiganiye
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yavuze ko bagiye gukosora amakosa yakozwe mu by'amasoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages