00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igisubizo Museveni yahaye Habyarimana ku mpamvu Abanyarwanda bahungiye mu gihugu cye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 November 2024 saa 07:39
Yasuwe :

Ubwo ingabo za FPR Inkotanyi (RPA) zatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda tariki 1 Ukwakira 1990, Perezida Juvenal Habyarimana na Yoweri Museveni wa Uganda bari mu nama ya Loni i New York.

Binavugwa ko Museveni ari we wahamagaye Habyarimana mu ijoro, amubwira ko bamwe mu mpunzi z’Abanyarwanda zari muri Uganda, zigabye zigatera u Rwanda.

Itangazo rya mbere u Rwanda rwasohoye icyo gihe ryashinjaga ingabo za Uganda kuba ari zo zateye, ndetse mu nama mpuzamahanga zakurikiyeho, Uganda yashinjwe kenshi uruhare muri iyo ntambara.

RPA yatangije urugamba hanze y’u Rwanda habarirwa impunzi zisaga miliyoni. Zari zimaze igihe zigaragaza ko zishaka gutaha ariko Leta ya Habyarimana ikazima amatwi, ikavuga ko nta butaka bwo kubatuza buhari, ubundi ikavuga ko abavuye mu gihugu atari Abanyarwanda.

Si kenshi Perezida Museveni yakunze kuvuga kuri iki kibazo, na nyuma y’imyaka 30 ishize Guverinoma ya Habyarimana ivuye ku butegetsi igasiga Abatutsi basaga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.

Imyumvire ya Museveni kuri iki kibazo igaragara cyane mu gitabo yanditse mu 1992 ‘What is Africa’s problem’, kivuga ku bibazo bituma Afurika idatera imbere.

Muri iki gitabo, Museveni agaragaza ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwazize kwinangira no kudashaka gukemura ikibazo mu buryo bwa nyabwo, ahubwo bakagitwerera Uganda.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda yo yafashe umurongo wo kuvuga ko Abanyarwanda bari hanze y’igihugu ari akazi kabo, ko bari mu nshingano z’abadatekereza bemeye kubaha ubuhungiro. Guverinoma y’u Rwanda yanashyize hanze itangazo ibishimangira kugeza tubabwiye ko twe tutabyumva gutyo.”

Museveni yavuze ko nta ruhare na ruto Uganda yigeze igira mu gutuma Abanyarwanda bayihungiramo.

Ati “Abanyarwanda ba mbere baje mu ntangiriro za 1925 kubera imitegekere mibi y’Ababiligi mu Rwanda. Bamwe bari aborozi abandi ari abahinzi. Abandi baje hagati ya 1959 na 1961 bahunga imvururu zari mu Rwanda. Abo bantu baje hano mu buryo bwemewe n’amategeko kuko ni impunzi, nta bwenegihugu bafite.”

Perezida Museveni mu gitabo cye, agaragaza ko Abanyarwanda bahungiye muri Uganda bagize amahirwe yo kujya mu gisirikare kubera ibibazo Uganda yari irimo.

Ati“Uko Abanyarwanda baje kwisanga muri NRA ni amateka. Twahuye n’intambara baba aha mu gihugu cyacu. Muri icyo gihe, Abanyarwanda kimwe n’ibindi byiciro by’abaturage bacu bafashe uruhande, hari abatwiyunzeho abandi biyunga kuri Idi Amin. Ibyo twarwaniraga byari ibibazo byacu bidafite aho bihuriye n’u Rwanda.”

Ubwo RPA yari imaze gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, Perezida Museveni na Habyarimana bahuriye kenshi mu nama mpuzamahanga baganira kuri icyo kibazo.

Museveni avuga ko hari umunsi bahuriye mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe i Abuja muri Nigeria, Habyarimana akamushinja imbere ya bagenzi be ko ari we ntandaro y’intambara mu Rwanda.

Ati “Hari umunsi nahuriye na Perezida Habyarimana mu nama ya OAU Abuja azamura iki kibazo, nuko nyuma ampa umwanya ngaragariza Afurika yose uko ikibazo cyatangiye. Iyo Abanyarwanda baba batari hano, ntabwo bari kuba barisanze mu ntambara zacu muri Uganda.”

Yakomeje agira ati “Bagize amahirwe haba intambara, bamenya uko intwaro zikoreshwa hanyuma ubwo bumenyi babukoresha bajya gutera igihugu cyabo. Ni ingaruka zo kwemera ko abaturage bawe bajya mu mahanga igihiriri kandi atari ku bushake bwabo.”

Museveni yavuze ko na mbere y’uko RPA itangiza urugamba, bahaye amakuru Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo ibikurikirane, ikavunira ibiti mu matwi.

Mu gitabo cye, Museveni avuga ko Habyarimana yasabwaga ibintu bitatu intambara igahagarara. Ibyo birimo kwemera ko Abanyarwanda bahungiye mu mahanga ari Abanyarwanda, kwemera gutanga agahenge imirwano igahagarara no kujya mu biganiro.

Ibiganiro byarabaye ariko Guverinoma ya Habyarimana igasubira inyuma ikica ndetse ikanatoteza Abatutsi bari bari imbere mu gihugu, kugeza ubwo Habyarimana avuze ku mugaragaro ko amasezerano ya ‘Arusha’ ari ‘ibipapuro’.

Museveni yavuze ko mu gihe cyose Guverinoma yirengagije gukemura ikibazo cy’abaturage bayo, idakwiriye kwitega ko ejo hazaza hari amahoro.

Ati “Niba abantu bashaka kujya kuba mu mahanga, reka babikore ku bushake bwabo ntibajyeyo nk’impunzi.”

Muri iki gitabo kandi, Museveni yagaragaje ko ari ikosa rikomeye kuba Habyarimana yaritwazaga ko igihugu cyuzuye nk’uburyo bwo kubuza Abanyarwanda b’impunzi gutahuka.

Yavuze ko yasabye kenshi ko haba ibiganiro by’izindi nzira zakoreshwa niba koko u Rwanda rwaruzuye ariko Habyarimana yanga kumwuma.

Ubwo Perezida Museveni na Habyarimana bahuriraga ku mupaka w'u Rwanda i Gatuna

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .