Igisubizo cya Guverinoma ku barimu bo mu mashuri yigenga basabye gufashwa nk’abo muri Leta

Yanditswe na Habimana James
Kuya 1 Kamena 2020 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Mata 2020 igamije kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya, ifashe umwanzuro ko amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri, byatumye ibyinshi mu bigo by’amashuri yigenga bifata umwanzuro wo guhagarika amasezerano byari bifitanye n’abarimu babikoreraga.

Ku mashuri ya Leta ho Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abarimu bazakomeza guhembwa nk’abandi bakozi ba leta basanzwe.

Kugeza ubu bamwe mu barimu bo mu mashuri yigenga bahagaritswe mu kazi, batangaza ko bandikiye Minisiteri y’Uburezi, Mineduc, basaba ko bakorerwa ubuvugizi muri guverinoma ku buryo bakomeza gufashwa nka bagenzi babo bo muri leta.

Aba barimu kandi bavuga ko bashyizeho urubuga rubahuza, kugira ngo bakomeze kugaragaza ikibazo cyabo no kumvikanisha ko bakwiye gufashwa kuko ngo ubuzima barimo ari bubi.

Uwitwa Pierre Célestin uri mu bagize iyi komite akaba akaba akorera mu Karere ka Bugesera, yabwiye IGIHE ko abarimu bo mu mashuri yigenga bakeneye gufashwa.

Yagize ati “Tekereza ku buzima bwa mwarimu muri iki gihe kandi akenshi usanga amashuri bigishamo aba mu mijyi, na nyuma y’aho leta idohoreye abantu bagasubira mu mirimo siko bimeze kuri mwarimu wo mu mashuri yigenga.”

Yavuze ko ntaho bafite ho kwerekeza kuko abakoresha bamerewe nabi ri nayo mpamvu bahisemo kubahagarika mu kazi.

Yakomeje ati “Guhera mu kwezi kwa Gatatu ntabwo bigeze baduhemba kandi Minisiteri y’Uburezi niyo yakabaye itureberera. Icyo dukeneye si ukuduhemba kuko igihembo gihabwa umuntu wakoze na bariya barimu bo mu mashuri ya leta amafaranga barimo guhembwa ntibikwiye kwitwa igihembo, natwe rero bakwiye kudutekerezaho bakavuga bati wenda buri mwarimu tuzamugenera ikintu kingana gutya.”

Uyu mwarimu yavuze ko kugeza ubu hari abarimu benshi bamaze kwirukanwa mu nzu bakodeshaga.

Yagize ati “Kugeza ubu hari abarimu benshi bamaze kwirukanwa mu nzu kuko ubwo hasubukurwaga ibikorwa, bene zo batangiye kwishyuza abantu ariko iyo bageze kuri mwarimu basanga nta gahunda afite. Kugeza ubu abarimu 14 nibo bamaze kutubwira ko bamaze guhabwa iminsi 15 y’integuza ngo bave aho bakodeshaga.”

-  Inzego za leta zateye utwatsi ubu busabe

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, avuga ko guhemba abarimu b’amashuri yigenga nk’uko bimeze ku bo mu mashuri ya leta bidashoboka.

Yabwiye itangazamakuru ko hari n’ibindi bigo byigenga bitari amashuri byahuye n’igihombo ariko bikaba bigomba gushaka uburyo bifasha abakozi babyo muri ibi bihe.

Yagize ati “Kuvuga ngo leta ibishyurire naba ngiye kukubeshya, hari uburyo umukozi wa leta ajyaho, hari uburyo hagenwa ingengo y’imari yo kumuhemba, abo barimu twabahemba mu yihe nzira ku buryo bitateza ikibazo cy’ubugenzuzi bw’imari ya leta?"

Gusa avuga ko barimo kuganira na Koperative Umwarimu SACCO, kugira ngo harebwe niba haboneka ubundi bufasha bwo kunganira ibigo by’ibinyamuryango bigize iyo koperative.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastaze, we avuga ko niba umuntu yigishaga, kugeza ubu hari n’ibindi yakora ariko ko aho bishoboka, iyo hari utarashoboye kwizigama atabarwa nk’abandi.

Ati “Aramutse avuze ko abana be bashonje kuko atahembwe kandi nta mafaranga afite, icyo gihe uramutabara ariko ntabwo yavuga ngo reka nicare gusa.”

Prof Shyaka yavuze ko hari ubufasha bwashyizweho bwo gufasha abantu bafite ubushobozi buke mu bihe bya Coronavirus, nk’aho mu Mujyi wa Kigali hari nimero yashyizweho yo guhamagara ku buryo ukeneye ubufasha agobokwa.

Guverinoma yahagaritse amashuri kugeza muri Nzeri uyu mwaka kubera icyorezo cya Coronavirus, byatumye abarimu batakaza akazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .